THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 26

Duherukana ubwo byari ibicika mu kigo aho Animateur yari amaze kuvumburwa nyuma yo guhohotera Gaston abeshya ngo aramuhana,Gaston bari bagiye kumujyana kwa muganga hanze y'ikigo bategereje ambulance, Philippe we yari amaze guhabwa amafaranga na Discipline master gusa ntitwamenye impamvu yabyo cyangwa se n'uko yanganaga .Ese ko Animateur yabonye bikomeye akigira inama yaba yari nama ki? ...

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 26
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 26
****************************************
IMANA Ishimwe cyane kuba ikomeje kuturinda ni iby'agaciro gakomeye,ndabasuhuje mwese mbashimira ko mwakomeje kuntekerezaho mukanansengera mu gihe nari maze nkora ibizamini ubu nanjye ndi mu biruhuko kbx ndashima Rurema wambaye hafi bikarangira amahoro, namwe ndizera ko mumeze neza mushima Nyagasani.
Duherukana ubwo byari ibicika mu kigo aho Animateur yari amaze kuvumburwa nyuma yo guhohotera Gaston abeshya ngo aramuhana,Gaston bari bagiye kumujyana kwa muganga hanze y'ikigo bategereje ambulance, Philippe we yari amaze guhabwa amafaranga na Discipline master gusa ntitwamenye impamvu yabyo cyangwa se n'uko yanganaga .Ese ko Animateur yabonye bikomeye akigira inama yaba yari nama ki? .....Gaston se ibye biragenda bite?.......Philippe se araza kubwirwa impamvu ndetse n'icyo agomba gukora nyuma yo guhabwa aya amafaranga?.......
Isomere iyi nkuru wiyumvire nawe ibyakurikiyeho kuko ni hatariii...............
Discipline master akimara kwirukana abo bana bari bashungereye ndetse bakomeza gukwena Animateur, ntibyabujije abandi kuza nabo ngo bihere ijisho kuko byari igitangaza gikomeye kibaye,bari babonye amahirwe yo kwirya kuri Animateur wari warabajujubije mbega byari nk'ubukwe kuri bo,benshi mu bo yababaje cyane byari umunsi mukuru w'akataraboneka gusa nubwo uko bamwe bari bishimiye kuba Animateur afatiwe mu cyuho,abandi bari bababaye cyane bababajwe n'ukuntu Gaston yabaye bifatanyije na Linda mu kababaro.
Animateur yabonye iryo shyano yakoze atari burikire ngo aho hantu ahave amahoro, abona bakomeje kumukwena igisebo kibaye igisebo,ibimwaro ari byose aho yambariye inkindi abona ko ahambariye ibicocero yigira inama ya nyuma nk'umuntu w'umugabo yemera gusaba imbabazi a banyeshuli bari bari aho bose ngo bihanganire ibyabaye kuri mugenzi wabo ariko agishaka kugira icyo avuga Ambulance iba iraje maze bayibonye basakuriza icyarimwe n'induru nyinshi bakomera Animateur biruseho ibya mbere, Animatrice na Linda baherekeje Gaston kwa muganga, bakihava Discipline master yahise ajyana Animateur mu biro bye ngo amubaze neza uko bimeze kuko ntiyumvaga neza icyabaye ari nayo mpamvu atihutiye guhamagara police,bakinjira Animateur abona Philippe yicaye mu biro bya Discipline master kuko yari yasize amukingiranye kugira ngo Animatrice atamubona cyangwa undi munyeshuli uwo ariwe wese,bahise bahuza amaso Philippe abona ntibisanzwe yibaza ibyabaye kuko yabonaga ko Animateur atari ko asanzwe yabonaga isura ye yihindurije nk'ufite ibibazo gusa arabikeka ko bamufashe maze uko Animateur amurebana umujinya Philippe we amwicira akajisho byo kumwiryaho amwishima hejuru.
Animateur: "uyu mwana arakora iki aha?"(n'umujinya yihagazeho bya kiyobozi)
Discipline master abanza guceceka akora ibyo akora yikuramo ikote arishyira kuruhande anatunganya ku murongo ibyo yasize adatunganyije ndetse areba niba ntacyo Philippe yahungabanyije cyangwa yibye gusa abona ko ntakibazo aragaruka,Philippe we bucece aha urw'amenyo Animateur amwicira ka kajisho anamuhema amukwena cyane bucece Discipline master atabireba,Animateur ku mutima yumva umuhari uramwishe abura icyo yakora gusa ku mutima ati [" NGUFASHE!!?!!"].
Discipline master: " harya wambazaga impamvu uyu mwana ari hano?"
Animateur: " yego"
Discipline master: " ibye ntibikureba!"( amusubiza nk'uwamuhaze nawe)
Philippe: " mureke nigendere muhe amahoro ye."
Discipline master:" Oyaaaa sinshaka ko uva hano."
Animateur: "wakaretse kakagenda ariko"
Discipline master:"hano ni mu biro byanjye ntabwo untegeka mpashyira uwo nshatse nkahakura uwo nshaka "
Philippe: (ahaguruka agiye kuko yumvaga ashaka kujya kureba Gaston ngo bishimire ko umugome yafashwe gusa icyo atari azi neza nuko Gaston yari yageze mu bitaro ameze nabi,Discipline master aramugarura ngo atagenda ntiyakundirwa gusohoka nkuko abishaka)"ntakibazo jyewe mfite ahubwo nuko mbona Animateur adashaka kumbona hano."
Discipline master:"niwe wakuzanye hano? "
Philippe:"Oya "
Discipline master:"nuko rero icazwa aho."
Animateur: (ubwoba noneho bwari bwose)"ariko ntibyari bikwiye ko tuvuga ibyo tuvuga uyu mwana ahari kuko ntibimureba."
Discipline master:"Ehh! ntibimureba kandi uzi ibyo wakoreye inshuti ye magara ubu se we arabiyobewe?"
Animateur: "ntabiyobewe kuko nawe ari mubyatumye ngira umujinya mwinshi aho nashakaga guhana mugenzi we maze akaza amukurikiye agahondagura urugi akanarunguruka ubutaruhuka ubwo rero nahannye Gaston kuriya nshaka guha isomo na bagenzi be bose harimo n'uyu ubona."
Discipline master:(aba amenye ko umunyeshuli yashakaga yari Philippe abyumvise bararebana)"Ese sha burya ni wowe wirukanse ukimara kunyikanga aho warimo urunguruka? kuki utanyibwiye ngo dukemure ikibazo cyari cyavutse?"
Philippe: (yumva ko ibye nawe bimenyekanye agiramo ubwoba)"yego ni jyewe,impamvu ntakwibwiye nuko numvaga ko utari bunyumve kuko ntakabuza nabonaga ko uri bumpane wenda ugatekereza ko nkubeshya ari imitwe nahimbye."
Discipline master:(uburakari buramwuzura amusohorana umujinya) "Hita usohoka hano vuba nkubone urenga."
Philippe siwe warose yumva iryo jambo atitaye ku imvugo rivuganywe yuzuye uburakari,yasohotse yiruka ajya gushaka Gaston, Discipline master asigarana na Animateur bonyine amureba cyane hashira umwanya ntawe uvuga.
Animateur: " ariko mbabarira unyumve"
Discipline master:"nkumva nkumva ngaho vuga ibyo uvuga nduzi ko havuze data."
Animateur: "ariko gabanya uburakari kuko nubwo naguye mu ikosa ntawe biriya bitabaho,wowe ntega amatwi impamvu yanjye irumvikana." (amwinginga kugira ngo adahamagara police)
Discipline master: "ariko wagira n'umujinya umeze gute wabigenza kuriya? nawe mbwira abadaimoni bari baguteye baturutse he? umwana ukamugira kuriya koko.."
Animateur: "nyumva kuko ntawundi mfite wo kundokora uretse wowe."
Discipline master:" ngo nkurokora?..ariko ubwo nta n'isoni ufite zo kuvuga ibyo? "
Animateur: "none se mbwire nde wundi ko ari wowe twasangiye akabisi n'agahiye uragira ngo ntakire nde wundi?"
Discipline master:"hanyuma se ujya gukora biriya ko utaje kungisha inama nk'umuntu mwasangiye akabisi n'agahiye,ariko mwabaye mute ubwo uragirango ngushyigikire mu mafuti yawe rero?"
Animateur: " yego nakoseje kandi bigaragara ariko rwose namwe muce inkoni izamba."
Kurundi ruhande Linda na Animatrice bari bageze kwa muganga,abaganga barimo kwita kuri Gaston bamukorera ibyihutirwa,Animatrice ari hafi aho kugira ngo ibyo bamutegeka byose bisabwa abyuzuze,Linda we yari yiherereye hirya aho yitaruye buri wese maze asuka amarira menshi agahinda ngo gashire akibuka uko mama we yajyaga amubwira ati[ "mwana wanjye igihe cyose uzumva hari ikikubabaje cyane bituma ushobora guheranwa n'agahinda,ujye ujya ahiherereye urire pe! kuko n'urira ukinigura amarira azashira wumve uruhutse,kandi ujye ukomera mwana wanjye wikomeze kuko ibibazo ntibizashira ku isi kuko biberaho kutwigisha kugira ngo tube abo tugomba kuba bo nyakuri kandi burya ntakibaho IMANA itakizi,kandi uzirikane ko nyuma y'ibibazo burya haba hari ibisubizo wumve ko ntakitagira iherezo,ikiruta byose uzubahe iyakuremye uyiramye ndetse wubahe n'abo bose yaremye,humura ndagukunda mwana wanjye."] ibyo uko yabitekerezaga mu maso ye yibonera nyina gusa niko yarushagaho kurira arahogora.
Philippe we yabuze Gaston aho ari gusa abona bidasanzwe mu kigo maze yihutira kujya muri dortoir ngo arebe ko amubonayo gusa yasanze inkuru yabaye kimomo ko Gaston amerewe nabi bamujyanye mu bitaro,buri wese yumva yivugira ibye maze ajya ku gitanda cye ngo arebe ko koko bajyanye n'ikarita ye yo kwivurizaho(Mutuelle de santé ) mu gihe ashakisha ya karita yataye umutwe yumva umukoze mu mugongo amuhamagara maze ahindukiye abona ni Chef areguka ngo yumve ibyo amubwira.
Chef:" bite ko ukiri hano mwana ko utaherekeje mushuti wawe? "
Philippe: "ndeka undorere ubu nabuze mutuelle ye byancanze."
Chef:"hanyuma se ko ntanakubonye ibye bikimara kumenyekana wari urihe ubwo ikigo cyose cyari cyashungereye ibibaye?"
Philippe: "umva nabonye bigenze kuriya nanga no kuhegera kuko sinkunda kubona mugenzi wanjye ari mu byago ubwo se ubundi urumva abanzi bari kuza gushungera nanjye ukumva ko nari buze aho hantu."
Chef:"ariko wagiye ureka kumbeshya ko ntari umwana wo kubeshywa umbwije ukuri waba iki ko bavuga ko kuvugisha ukuri bitica umutumirano..."
Philippe: "ntabwo nkubeshya pe! ahubwo reka ngire ngende mbashyire ikarita ubu byabatesheje umutwe."
Chef:"ikarita se urayikura he?"
Philippe: " nyine reka nyirebe hano aho ibikwa ngende."
Chef:" tuza byose nabirangije kare nta mpamvu yo kwigora byose ndabikurikirana nkuko nabitangiye,ahubwo nyibwirira neza wowe wabibonye ute?(ahita yicara ku buriri ubona ko akeneye ko baganira birambuye)
Philippe: "yewe jye ntacyo nabivugaho byandenze sinabona icyo kuvuga ."
Chef:" koko se ubu byakurenze nk'abakobwa ubuze icyo uvuga?"
Philippe: "man ibyo wikomeza no kubizana none icyo utabonye ni iki?"
Chef:" buriya rero nubwo wakomeje kuncisha hirya no hino uzirikane ko burya uwububa abonwa n'uhagaze."
Philippe: "ngo iki?"
Chef:" Ese ubona ndi umwana koko ?"
Philippe: "ibyo ushaka kumbaza udatobora ngo ubivuge neza simbizi kandi nta mpamvu yo kubyitaho."
Ibi byose Chef yabikoreraga Animateur,yabazaga Philippe ibi kugira ngo yumve ko hari gahunda yo guhamagara Police bafite,ikindi bwari uburyo bwo gutinza ikibazo nk'icyo gikomeye kugira ngo barebe ko babihosha.Animateur we yari akirimo guharirana na Discipline master mu biro batabyumvikanaho.
Animateur: "humura ndakora icyo wifuza cyose ariko ibi biburizwemo."
Discipline master: "hhhhh (asekamo) urashaka ko ngukingira ikibaba wowe nta soni ubwo se ibyo wakoreye ku umugaragaro wumva ari nde wakubabarira?"
Animateur: " ihangane urebe uko ubigenza basi ntibirenge iki kigo."
Discipline master: "ubwo se ni gute bitarenga iki kigo kandi tayali byageze hanze nyuma yuko bagiye kwa muganga, Director se ko yabimenye uramukira? n'umukira se ababyeyi ba Gaston bo urabakira nibaza? bo se ubakize urabona RIB uzayikira?.."
Animateur: "wowe nyemerera ko wamvuganira biramutse bibaye ngombwa ibindi ndirwariza."
Discipline master: "ubwo se urirwariza gute?"
Animateur: "hari ikinyoma ndibubabeshye wowe nyemerera ko uza kunshyigikira ibindi ubimparire kandi ni ibintu byumvikana,we nyizeza icyo gusa."
Discipline master abanza gucunga hirya no hino ngo arebe ko ntawe ubumviriza kuko yatekerezaga ko wenda Philippe yaba akiri hafi aho,hashize akanya agaruka imbere ya Animateur.
Discipline master: "Twumvikane sasa urampa angahe?"
Animateur: "ubu ntayo mfite ariko hari icyo mfite cyayasimbura."
Discipline master: "ibyo sinshobora kubyumva noneho ndisubiye."
Animateur agerageza kumwinginga Discipline master amuhakanira maze afata Phone ahamagara ababyeyi ba Gaston arabibamenyesha gusa ntiyabasobanurira neza uko ikibazo giteye ababwira ko bihutira kuza kureba umwana wabo kuko yarembye, kwa muganga ho Gaston yari akomeje kwitabwaho bidasanzwe maze umwe muri abo baganga ahamagara Animatrice ngo amubwire uko byifashe gusa arongera aramubwira ngo abe asubiyeyo ategereze ,kurundi ruhande Philippe we yaje gutekereza yigira inama yo guhamagara police kuko yabonaga ko ubwo bigeze kwa Discipline master bishobora kuburizwamo maze ajya ku gikoni kureba umukwikwi(umutetsi) wakundaga kumutiza telephone agira n'amahirwe aramubona arayimuha atamuruhije we yikomereza akazi ke, gusa Philippe akiyifata atangiye gukanda 1....Chef aba amugezeho ngo nawe arashaka kuvugisha iwabo gusa byose byari imitwe maze amushyira kuruhande amubwira...........................
EPISODE 27 on the way........................
Philippe se arashyira ahamagare police?.... Discipline master se we koko yisubiye ntacyumvise ibya Animateur?.... arashyigikira ikinyoma cyangwa arashyira ukuri imbere?...... bigenze bite se ko abaganga bita kuri Gaston bongeye guheza Animatrice mu gihe bari bamuhamagaye?....
Uramenye ntuzacikwe n'ibikurikira #ndagukundacyane sinifuza ko bigucika.
Icyo ngusaba ni ugukanda LIKE, COMMENT and SHARE kugira ngo mbone ko uhari bityo nguhe icyo wifuza.
Murakoze cyane
SHALOOM