GEN. MUHOOZI YERURIYE IBISHARIRA PEREZIDA TSHISEKEDI.

GEN. MUHOOZI YERURIYE IBISHARIRA PEREZIDA TSHISEKEDI.

Bishobora kuba bibi ku Umubano wa Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo[DRC] nyuma yuko General Muhoozi ashimagije ubutwari M23 bibabaza Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Mu mugoroba w'ijoro ryacyeye nibwo uyu muhungu wa Perezida Museveni wa Uganda yeguye Telefone ngendanwa yitungiye anyarukira kuri Twitter maze akari kumutima karahasesekara asangiza abamukurikira ubutumwa butishimiwe na Leta y'i Kinshasa.

Yateruye ati "Kuri M23, Ntekereza ko ari bibi cyane kuri uwo ariwe wese warwanya bariya bavandimwe bacu. NTABWO ari umutwe w'iterabwoba! Bararwanira uburenganzira bw'abatutsi muri DRC."

Generali Muhoozi Kainerugaba akaba umujyanama mukuru wa Perezida Museveni yatunguranye avuga aya magambo nyuma yuko ingabo z'umuryango wa EAC zirimo n'iza Uganda ayoboye byitwa ko zagiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo zihashya n'uyu mutwe wa M23.

Kutaripfana kw'uyu mugabo w'imyaka 48 nibyo benshi bakomozaho bavuga ko bizazambya bikomeye imibanire y'ibindi bihugu cyane cyane baturanye, nk'aho aherutse kwibasira Kenya bigera aho na Se yihohora anafata icyemezo cyo kumubuza gukoresha Twitter gusa nyamuhungu abitera utwatsi.

Soma uko byegenze; https://kalisimbi.com/gen-muhoozi-yateye-utwatsi-se

Hakomeza kwibazwa uko Gen. Muhoozi uko azayobora igihugu nk'uko aherutse gutangaza ko ariwe uzasimbura Se ku butegetsi, mu gihe yerura buri banga ryose abitse bihabana n'uburyo politike ikorwamo nk'uko byemezwa n'impuguke.

Isomere inkuru y'uko yivugiye; https://kalisimbi.com/uganda-gen-muhoozi-yemeje-ko-ariwe-uzasimbura-se-ku-butegetsi