RDC: UWIHINDUTSE TSHISEKEDI YANZE KWITABA.

RDC: UWIHINDUTSE TSHISEKEDI YANZE KWITABA.

Umwe mu bakoranaga bya hafi na Perezida Felix Tshisekedi akaza kumwihinduka yatumijweho n'inteko ayibera ibamba.

Kuri uyu wa 08 Kanama 2022 i Kinshasa mu nteko nshingamategeko hari hategerejwe Depite Jean Marc KABUND wari wahamagajwe ariko birangiye atitabye, bishobora gutuma yamburwa ubudahangarwa.

Bibaye ubugira kabiri Kabund yirengagiza nkana Christophe Mboso, Perezida w'inteko wamuhamagaje bwa mbere ku wa 04 Kanama aranga yongera kuri uyu wa 08 nabwo biba bityo, ibisa nk'agasuzuguro gahanirwa n'amategeko.

Ibitangazamakuru byo muri Repubulika iharanira Demokarasi hafi ya byose byanditse ko KABUND wahoze anayobora ishyaka UDPS riri ku butegetsi ko yateye utwatsi iri hamagarwa ashinja Christophe Mboso n'abadepite ayoboye ko bamunzwe n'imitekerereze iganisha ku bikorwa nabyo ubwabyo bidahwitse.

Mu magambo ye yagize ati "Uru rwego ntirukwiye guhita rufata icyemezo ku cyifuzo cyo kunkurikirana no kuba nakwamburwa ubudahangarwa."

Akomeza avuga ko ntawe akwiye kwitaba kuko "Iperereza ry'urukiko riracyakomeje" asa nk'ubabwira gutuza bagashyira agapira hasi mu mvugo yuzuye ukwishongora.

Jean Marc Kabund byatangiye mu minsi mike ishize atangariza kumugaragaro intege nke za Perezida Antoine Felix Tshisekedi n'abo bafatanya.

Imbere y'itangazamakuru bica no kuri Televiziyo y'igiihugu RTNC yemeje ko yatandukanye n'ishyaka UDPS riri ku butegetsi bitewe no kudaha agaciro ibifitiye inyungu abanye-Congo ahubwo bakaba mu matiku yakuruye umwuka mubi hagati yabo n'ibihugu baturanye birimo n'u Rwanda.

Gutinyuka agahangara umukuru w'igihugu akavuga n'ibibi by'ubuyobozi nibyo byabaye imbarutso yo kutishimirwa nawe mu guhamagarwa arabyanga ahubwo abasubiza agira ati "Sinshobora kubana namwe mu makosa asa na misa y'umukara bigamije kuncecekesha ngo ntavuga ukuri."

KABUND kandi aherutse gutangiza ishyaka rye bwite yise ACH [Alliance pour le Changement] ritavuga rumwe n'iryo yari asanzwe abereye inkingi ya mwamba.