KAMONYI: ABAJURA BISHE UMUSORE W'IMYAKA 21 WARI UBATWAYE KURI MOTO.

Mu ijoro ryo kuruyu wakane ahagana mumasambiri z'ijoro n'ibwo hamenyekanye inkuru yakababaro ivugako umusore witwa Izabikora Fabrice wakoraga akazi k'ubumotari yishwe n'abajura yari atwaye kuri moto.

KAMONYI: ABAJURA BISHE UMUSORE W'IMYAKA 21  WARI UBATWAYE KURI MOTO.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ahagana mu masaha ya saa mbiri,  nibwo hamenyekanye inkuru y'akababaro ivuga ko umusore witwa Izabikora Fabrice wari mushya mukazi k'ubumotari yishwe n'abajura yari atwaye kuri moto.

Umuryango wa Tuyisenge Zachalie na Mukandereyimana Eugenie batuye mu karere ka kamonyi umurenge wa Runda akagari ka Kabagesera umudugudu wa Rubuye, baravuga ko uyu mwana wabo Fabrice wari mu kigero cy'imyaka 21 yaraye yishwe ahagana  aguye mu gico cy'amabandi.

Nyakwigendera IZABIKORA FABRICE

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko uyu musore yari atwaye abasore 2 abakuye ahitwa i Gihara abajyanye ku Muganza, bageze ahantu hari agashyamba ugana ku ivuriro ry'amaso riherereye mu kagari ka Muganza umudugudu wa Rubona abo basore bahise bamufata baramuniga agerageza kurwana nabo abiyaka baramutemagura bamuta mu mukingo bamusigamo ari intere.

Kugeza ubu ibyo bisambo ntibiramenyekana kuko abaturage baje gutabara biburirwa irengero.

Umuturage wabashije kugera kuri nyakwigendera atarashiramo umwuka muri ako kanya yamubwiye ko agiriwe nabi n'abasore yar'i atwaye.

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rukorera muri aka karere rwajyanye umubiri wa nyakwigendera mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo hakurikiranwe amakuru k'urupfu rwe.

Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera, Imana imwakire mu bayo