M23 NA FARDC RURAMBIKANYE AMASASU ABA MAKE.

M23 NA FARDC RURAMBIKANYE AMASASU ABA MAKE.

Nyuma y'igihe agahenge ari kose byongeye kudogera urugamba rusubira ibubisi ingabo za FARDC zitera umutwe wa M23.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2022 nibwo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kumvikana urusaku rw'amasasu avuza ubuhuha.

Inkuru dukesha ikinyamakuru GOMA24 ivuga ko ingabo za Congo Kinshasa , FARDC  zifatanyije n'imitwe ya FDLR, MAI MAI ,NYATURA n'indi zabyukiye gutera inyeshyamba z'umutwe wa M23 aho wafashe ndetse n'ubu urugamba ruracyakomeje rwabuze gica.

Isibaniro ry'amasasu yababanye make riri Mu gace ka BWEZA mu cyerekezo cy'ahitwa TANDA aho rwambikaniye izi nyeshyamba nazo zirimo kwirwanaho nyuma yuko FARDC yazanye ibitwaro kirimbuzi n'abasirikare b'inkorokoro barwanira kugarura uduce twose twafashwe.

M23 yavuze ko itazarekura uduce twose turi mu maboko yawo kugeza igihe Leta y'i Kinshasa izamerera kujya mu biganiro yakomeje kwanga bizaba bigamije gukemura ibibazo byawo mu mahoro.