IWACU COMEDY YASUSURUKIJE BENSHI.

IWACU COMEDY YASUSURUKIJE BENSHI.

Imbamutima zari zose nyuma y'igitaramo IWACU COMEDY cyaraye gisusurukije abatari bake bataha imbavu zishya.

Ni igitaramo cyateguwe n'itsinda rizwi nka ZUBY Comedy cyitabiriwe ku bwinshi n'ibyamamare birimo MANMARTIN,BUSHALI,ALINE GAHONGAYIRE n'abandi.

MISS MUYANGO niwe wari umushyushyarugamba ukiyoboye atera iteka abafana baryoherwa kurushaho bimushimisha by'ikirenga nk'uko yabyivugiye imbere y'itangazamakuru.

Bwa mbere yivugiye ko yatunguwe n'ubwinshi bw'abantu, ati "Narimenyereye ko ibi biba nko mu bitaramo by'abahanzi sinarinzi ko no mu bitaramo by'urwenya bitabira kuri uru rwego."

Yongeyeho kandi ko yanyuzwe n'uburyo yakiriwe bwa mbere ayoboye igitaramo cya Comedy mu mutima ashimira SETH na SAM bagize itsinda rya ZUBY COMEDY ryamuhaye rugali.

Nicyo gitaramo cyahurije hamwe abanyarwenya bakomeye haba abakina filime zisetsa nka CLAPTON KIBONKE,BAMENYA, KANYAMUKWENGO waturutse muri Kenya n'abandi bamenyerewe mu gusetsa imbere y'imbaga nka MERCI ukora ibizwi nka 'STAND UP COMEDY'.

DJ BISSOSSO wari umuvangamuziki yatunguranye azanye igikoma ku rubyiniro asuka mu itasi atangira kwisomera ababibonye barisekera.

Inseko niyo yasakaraga ku maso ya buri wese wari uri mu mahema ya CAMP KIGALI byabereye, hafi ya buri munota bikomeza kugaragaza umuvuduko w'iterambere mu bunyamwuga bw'abanyarwenya nyarwanda bidasigana n'ubukungu bizamura uruganda rw'imyidagaduro muri rusange.