UGANDA: GEN. MUHOOZI YEMEJE KO ARIWE UZASIMBURA SE KU BUTEGETSI.

UGANDA: GEN. MUHOOZI YEMEJE KO ARIWE UZASIMBURA SE KU BUTEGETSI.

Umuhungu wa Perezida Museveni Yashyize yerurira abanyapolitiki bashaka kuzahanganira ubutegetsi ko azabatsinda nta mpaka.

Generali Muhoozi Kainerugaba uherutse kugabirwa iri peti na Se yasangije ubutumwa abamukurikira kuri Twitter nk'ibisanzwe yerekana ko ntawundi uzasimbura uwamubyaye mu kuyobora Uganda atari we.

Ati"Ku batavuga rumwe na Uganda, Nyuma ya Data, Nzabatsinda nabi cyane mu matora ayo ari yo yose. Abagande bankunda kuruta cyane urwo bashobora kuba babakunda."

Ibi bije bikurikira ubundi butumwa yagiye atangaza cyane yibasira BOBI WINE na Kiiza Besigye baherutse no kwihuza botsa igitutu Perezida Museveni mu bya politiki bahora bamurya isataburenge.

Ababirebera hafi bemeza ko uyu muhungu ashobora kuba yarabyizeho neza na Se mu mugambi wo kuzamusimbura ku buyobozi nawe yari arambyeho kuva muri za 1986.

Byaciye amarenga cyane ubwo Perezida Museveni yazamuraga umuhungu we MUHOOZI mu ntera amuha ipeti riruta ayandi mu gisirikare.

Perezida Museveni kandi mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022 yasingije umuhungu we amwita umuhanga cyane mu bya gisirikare.

Byikubitiraho kandi kuba Gen. Muhoozi ari umujyanama mu bya gisirikare mu biro by'umukuru w'igihugu ariwe Se bifatwa nko kumwiyegereza no kumwigisha byinshi n'uburyo azitwara nka Perezida uzafata umwanya igihe icyo ari cyo cyose.

Kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda niyo turufu yatsindishije benshi bigaragaza ko ashoboye koko, aho n'ubu yongeye kugaruka i Kigali mu ruzinduko rwashimangiye ubudashira ikaka yisangije no kwiyegereza abayobozi bakomeye muri Afurika nka Perezida Paul Kagame afata nka nyirarume mu gukomeza kumwigiraho imiyoborere myiza ikwiye.