GEN. MUHOOZI YATEYE UTWATSI SE.

GEN. MUHOOZI YATEYE UTWATSI SE.

Generali Muhoozi Kainerugaba akaba imfura ya Perezida Museveni yateye utwatsi ibijyanye no kumubuza gukoresha Twitter.

Uru rubuga rwa Twitter rwari rugiye gutuma isosi imenekamo inshinshi amata akabyara aho kuvamo amavuta hagati y'ibihugu bituranyi ari byo Uganda na Kenya.

Icyo gihe Gen. Muhoozi yari yanditse ku rukuta rwa Twitter annyega Kenya avuga ko umurwa mukuru wayo NAIROBI yayifata mu minsi ibarirwa ku ntoki bishengura ubuyobozi bwayo uhereye kuri Perezida William Ruto.

Byasabye ko Perezida Museveni yihohora ku banya-Kenya abandikira ibaruwa isaba imbabazi ku byavuzwe n'umuhungu we benshi babona ko ahora ahubagurika.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ryo muri Kenya, Perezida wa Repubulika ya Uganda yabajijwe ku myifatire y'umuhungu we nawe atazuyaje asobanura ko idahwitse ari nayo mpamvu agomba kumubuza gukoresha urwo rubuga nabi.

Ibi byose byabaye intandaro yo kuzana igitekerezo cyo kumwambura uburenganzira bwo gukoresha uru rubuga ariko yashwishwurije uwo ari we wese wahirahira kubimukoza ahereye kuri Se.

Ati "Hari umunyamakuru wo muri Kenya wabajije Papa ku byo kunyima uburenganzira bwo gukoresha Twitter.  Ibi byaba ari amashyengo kuko njye ndi mukuru bihagije nta n'umwe uzabimbuza."

Biravugwa ko byanga byakunda Gen. Muhoozi biri mu mugambi ko ariwe uzasimbura Se ku butegetsi atajya apfa gutsimburwaho kuva muri 1986.

Soma; https://kalisimbi.com/uganda-gen-muhoozi-yemeje-ko-ariwe-uzasimbura-se-ku-butegetsi

Uyu muhungu we kandi nawe ntatinya no kubyerekana cyane aho ahora ahanganye anasebya abatavuga rumwe na leta y'i Kampala nka Kiiza Besigye, BOBI Wine n'abandi.