UMUJEPE MURI FARDC YITAHANIYE IGITOKI NYUMA YO GUKUBITWA NA M23.

UMUJEPE MURI FARDC YITAHANIYE IGITOKI NYUMA YO GUKUBITWA NA M23.

Nyuma yo gukubitwa n'umutwe wa M23 mu rugamba rukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umwe mu basirikare b'abajepe yitahaniye igitoki ntiyabura byose.

Ni umusirikare bivugwa ko ari mu itsinda rishinzwe kurinda umukuru w’Igihugu Felix Tshisekedi, yagaragaye yikoreye igitoki yahunganye nyuma yo gutsindwa na M23 muri Rutshuru.

Yafotowe ubwo yari yikoreye igitoki bivugwa ko ari icy’umuturage yaciye kubera inzara no gutsindwa intambara yanga gutaha amaramasa.

Tariki 28 Kamena 2022 hari ku munsi w'ejo, Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zagabye ibitero simusiga kuri M23 bigamije kwisubiza umujyi wa Bunagana ariko biba iyanga zongera gukinagizwa n'uyu mutwe wayizengereje.

Amakuru dukesha igitangazamakuru cya Goma24 avuga ko izi ngabo za Leta ya Congo Kinshasa zakwiye imishwaro ziruka zihunga zigera mu gace ka Ntamugenga kari nko muri bilometero 15 uvuye kuri Rubare, Goma-Rutshuru.

Iyi mirwano yabereye mu duce dutandukare two muri Teritwari ya Rutshuru,nka Shangi na Ruvumu. Abasirikare ba Leta bahunze kandi banyura Nyaruhondo na Ruseke.

Muri utu duce izi ngabo zanyuragamo zihunga niho uyu  musirikare w'umujepe wari waje muri uru rugamba yafotorewe yikoreye igitoki kibisi agitahanye.

Bikomeje kuba ibindi bindi ku ngabo za FARDC zirimo gukubitwa umusubirizo kubbera kutitwara neza ku rugamba ahubwo bakigira mu byabo bidahwitse cyane ko zagaragaye mu bikorwa birimo gusahura abaturage,gufata ku ngufu abali n'abategarugori aho baciye no kunywa ibisindisha nyamara umwanzi ari hafi.