NIYOBOSCO ASUBIJE AGATIMA IMPEMBERO AVA MU MINSI MIBI.

NIYOBOSCO ASUBIJE AGATIMA IMPEMBERO AVA MU MINSI MIBI.

Umuhanzi rurangiranwa muri uru Rwanda Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka NIYOBOSCO yongeye kugarura agatege nyuma y'iminsi igoye.

Intimba yari yose mu bihe bishize kuri uyu muririmbyi kabuhariwe n'ubwo ntawamenye ak'inkike yatoreyemo kuko atigeze agatangaza na rimwe byateye urujijo benshi bataravamo.

Soma uko byatangiye; https://kalisimbi.com/ishavu-rya-niyobosco-rirabe-ibyuya-ntiribe-amaraso

Byatangiye bica amarenga ko iminsi y'akaga arimo ayivamo kigabo mu cyumweru cyatambutse ubwo yongeye kwishimirwa cyane ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe imbere y'imbaga nyamwinshi aho yazengurukanaga ahantu henshi n'imwe muri kompanyi yafashaga mu iyamamazabikorwa.

Icyo gihe abwira abafana be yagize ati "Nkunze ukuntu muhora muri babandi nyabo. Iyo mbonye imbaraga z'urukundo rwanyu bimpa kweguka mu kababaro. Imana yarabakoresheje ngo mu gihe cy’icuraburindi mbizereho urumuri. Ndabakunda muryango wanjye. Ibi bisobanura uko IMANA yanjye ikomeye cyane."

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022 bisa naho yakirutse ingorane yari yaratangaje ko arimo byageze n'aho yicuza uwo asigaye ari we atangira kwifuza uwo yahoze ari we benshi batangira gukeka ko ashobora no kwiyahura.

Soma; https://kalisimbi.com/niyobosco-ashobora-kwiyahura

Yishimanye n'abana bato nk'uko byagaragaye mu mashusho baririmbana indirimbo ye 'URUGI' maze arenzaho ati "Urugi rwakomeje kuba urugi! Uzi noneho, nimwongere munsure imbuga nkoranyambaga  z’indirimbo zanjye mbibone ko mwahaciye cyane, vuba ndabereka impinduka. Nkunda uburyo munkunda."

Byitezwe kandi ko azataramira mu gitaramo cyiswe 'THANKS GIVING' cyateguwe na Aline Gahongayire kizanaririmbwamo na NEL NGABO bose bakazahuriza hamwe mu guha abaturarwanda ibyishimo.

Nyuma y'umwijima burya hajya haza umucyo, na nyuma y'ingorane zivanze n'ibizazane kenshi haza umugisha udasanzwe nk'uko uyu muhanzi yabinyuzemo bikarangira niko nawe byakugendekera wikwiheba ukiriho byose birashoboka.

Soma; https://kalisimbi.com/niyobosco-akomoje-ku-gahinda-ke-ati-yarambaruye