Ibya KABUND wamaganye Perezida Tshisekedi bigiye hanze.

Ibya KABUND wamaganye Perezida Tshisekedi bigiye hanze.

Imbwirwaruhame ya KABUND inenga bikomeye leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagiye hanze ku karubanda inyujijwe kuri Televiziyo y'igihugu RTNC benshi bagira icyikango. 

Byatangiye ubwo KABUND Jean Marc yatangizaga ku mugaragaro ishyaka rye  bwite yiyomora k'uwo bahoze bavuga rumwe Perezida Felix Tshisekedi.

Ni amasaha asaga 48 avuze ijambo rikakaye ryerekanaga ukwicuza kwinshi kuba yaraharaniye ko Tshisekedi ayobora igihugu akamutera ingabo mu bitugu azi ko agiye gukora byiza nyamara agiye kugihindura umusaka.

Uyu munyapolitike wari Perezida w'ishyaka UDPS riri ku butegetsi i Kinshasa, yateye umugongo Perezida avuga ko atari akwiye gutsindwa na M23 ngo yitwaze u Rwanda bisa nko gushakira ikibazo aho kitari.

Ibi yabivugiye imbere y'abantu mu kiniga cyuzuye umujinya avuga ko ibyo leta irimo gukora atari byo ko agiye gukora iyo bwabaga kugeza bihindutse, ibi akibivuga Abayoboke b'ishyaka rye ACH[Alliance pour le Changement] bakomye yombi.

KABUND Jean Marc kuri Televiziyo RTNC

Muri iri jambo yavuze ari imbere y'itangazamakuru, Yakomoje ku ntege nke z'umukuru w'igihugu cye ashishikariza abaturage kuzavunira ibiti mu matwi imbere ya Tshisekedi uzaba wiyamamariza indi manda ayobora Congo Kinshasa umwaka utaha wa 2023.

Kuba iri jambo ryose ryacishijwe kuri Televiziyo y'igihugu RTNC bamwe babifata nko kuba inzira ya Perezida Tshisekedi irimo gusibama n'ubwo abandi babibonamo inzira y'iterambere rya Demokarasi