GEN. MUHOOZI NA PEREZIDA KAGAME BASHIMANGIYE UMUBANO MWIZA BAFITANYE.

GEN. MUHOOZI NA PEREZIDA KAGAME BASHIMANGIYE UMUBANO MWIZA BAFITANYE.

Umuhungu wa Perezida Museveni yongeye gushimangira ko umubano w'u Rwanda na Uganda uhagaze neza ntawusekana imbereka.

Kuri uyu wa kabiri w'icyumweru tariki 18 Ukwakira 2022, nibwo General Muhoozi Kainerugaba yasoje uruzinduko rw'iminsi 4 rwihariye yari yagiriye i Kigali.

Mbere yo gusubira i Kampala we n'itsinda rye bakiriwe muri Village URUGWIRO na Perezida KAGAME abaha intashyo bagomba gushyira mugezni we wa Uganda, Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Nyuma y'uru ruzinduko Gen. Muhoozi yagize ati "Nizihiwe cyane no kugaruka mu rugo nyuma y'uruzinduko rwanjye i Rwanda rwari ntagereranywa, n'ibiganiro byiza nagiranye na marume Nyakubahwa Paul KAGAME. Ubu umubano wa Uganda n'u RWANDA ukomeye birenze. Imana ihe umugisha ibihugu byombi."

Ntacyatangajwe ku byaganiriwe hagati ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n;'uyu muhungu wa Perezida wa Repubulika ya Uganda ariko ibimenyetso bigaragaza ko impande zombi zize ku ukunoza imibanire y'ibi bihugu bituranyi.

Perezida Paul Kagame kandi yishimiye cyane Generali Muhoozi umusuye ubugira gatatu muri uyu mwaka wa 2022, aho ubwa mbere yaje muri Mutarama, n'ukwezi kwa Werurwe byiyongeraho n'uku kwezi turimo k'Ukwakira.

Inzinduko za mbere z'uyu muhungu wa Museveni zagize umumaro kuko zazahuye umubano w'ibi bihugu icyo gihe utari uhagaze neza.

Ikiri cyo ni uko kuruhande rw'u Rwanda kuva kera rwari rwiteze kwakiriza yombi ibiganiro biganisha ku mibanire myiza na Uganda ari nayo mpamvu bitatinze kujya mu buryo bwifuzwaga ubwo Gen. Muhoozi yateraga intambwe ya mbere.

Abanyarwanda n'abagande bakomeje kunyurwa n'imishyikirano yabaye ku mapnde zombi byongera kuzamura imigenderanire n'ubuhahirane hagati yabo.