FARDC: BAHIYE UBWOBA HAFI Y'U RWANDA INYESHYAMBA ZIKAZA UMUREGO.

FARDC: BAHIYE UBWOBA HAFI Y'U RWANDA INYESHYAMBA ZIKAZA UMUREGO.

Umutekano urabuze kuri uyu mugoroba nyuma yuko Inyeshyamba zihurije hamwe zongeye gutera ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC bihindura isura.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko byanze mu nda ingabo za Leta zikayabangira ingata zivuye mu mujyi wa Bunia ufatwa nk'uwa mbere ukomeye mu ntara ya ITURI.

Abaturage baho kuri ubu bari mu buhungiro batangaje ko cyari igitero kidasanzwe aho babyukijwe n'urusaku rw'amasasu mu kirere babona imiriro habaho uguhangana hagati yazo n'ingabo za leta nabo niko guhunga ngo badahungabana.

Byatangiye mu gitondo cyo Kuri uyu wa 12 Nzeri 2022, kugeza n'ubu aho inyeshyamba zihuje mu cyiswe FPIC zatatse zivuye ahitwa i Lengabo mu bilometero 5 uvuye muri uyu mujyi wa Bunia naho
irindi shyirahamwe ryazo rizwi nka CODECO zaturutse ahitwa Ezekere aho zimaze iminsi zikambitse.

Ubwoba ni bwose ku ngabo za Leta FARDC zatawemo hagati kuko n'inyeshyamba za M23 zamaze gusatira umujyi wa Goma hafi y'u Rwanda.

Ubucengezi bw'izi nyeshyamba mu batuye uyu mujyi ni kimwe mu mbogamizi ya mbere kuri FARDC idashobora gutandukanye umuturage n'umwanzi nk'uko byatangajwe.

Byemejwe n'umwe mu banyamakuru bakorera muri uyu mujyi wavuze ko nta cyizere cy'umutekano usesuye uhari.

Avugana na BBC yagize ati "Twagize igishyika njye n'abandi banyamakuru dukorana kuko ibintu byarushijeho kuba bibi cyane."