ABASHYITSI BARENGA 20 B'IMENA BAMAZE KUGERA MU RWANDA BITABIRIYE INAMA YA CHOGM.

ABASHYITSI BARENGA 20 B'IMENA BAMAZE KUGERA MU RWANDA BITABIRIYE INAMA YA CHOGM.

Kuri uyu wa gatanu itariki ya 24 Kamena ni umunsi udasanzwe kuva inama ihuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma CHOGM yatangira hano mu Rwanda.

Kalisimbi.com yabateguriye uko abashyitsi b'imena bamaze gukandagira ku butaka bw'urwagasabo baje kwitabira inama ya CHOGM kuva iminsi 6 imaze itangiye kuhabera.

Ku ikubitiro hagiye habanza kuza abakuru ba za Guverinoma z'ibihugu bitandukanye bigize umuryango Common Wealth harimo Minisitiri w'intebe wa Tonga, Siaosi Sovaleni, uwa Lesotho witwa Moeketsi Majoro, na Fiame Naomi Mata'afa wa Samoa.

Minisitiri w'intebe wa Tonga, Siaosi Sovaleni ubwo yakirwa.

Igikomangoma cyo mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we Camilla bageze i Kigali nabo mu minsi 2 ishize bakiranwa urugwiro, Bukeye bwaho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla ubwo bageraga ku rwibutso.

Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness n'umufasha we ntibatinze kuhagera nyuma yaho gato na Visi Perezida wa Tanzania, Philip Isdor Mpango asesekara ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Hakurikiyeho Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus we by'umwihariko wari uje no gutangiza iyubakwa ry'uruganda rukora inkingo rugiye kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro aho ibuye ry'ifatizo ryashyizweho ku munsi w'ejo hashize mu muhango witabiriwe na H.E Paul Kagame.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ubwo yakirwaga

Justin Trudeau Minisitiri w’Intebe wa Canada umwe mu bashyitsi b'imena bakiranywe ishema n'isheja mu Rwanda,ku munsi w'ejo nawe yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau ubwo yunamiraga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Mu rugwiro rwinshi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yakiriwe i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali.

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo , Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari na President wa Sierra Leone, Julius Maada Bio baje inkurikirane bakiranwe umunezero bahabwa ikaze i Rwanda rw'amahoro.

Umushyitsi w'imena wari utegerejwe na benshi ni Minisitiri w'intebe w'ubwongereza Boris Johnson na Madamu we Carrie Symonds bakiriwe mu cyubahiro gikomeye ku kibuga cy'indege.

Minisitiri w'intebe w'ubwongereza Boris Johnson na Madamu we Carrie Symonds

Nyuma yaho Umuyobozi w'Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yasesekaye i Rwanda aho nawe yari kwitabira iyi nama ya CHOGM.

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan nawe ari mu baje kwitabira inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma zigize Commonwealth.

Kuri ubu Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Australia, Richard Marles nawe yamaze kugera mu Rwanda, asanga abandi bayobozi bakuru b’ibihugu bahageze bitabiriye iyi Inama.

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Australia, Richard Marles

Perezida wa Maldives, Ibrahim Mohamed Solih ni umwe mu bandi Bakuru b’Ibihugu bamaze kugera i Kigali aho yakiriwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney.

Mu masaha ya kare, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta MUSEVENI n'umufasha we bari basesekaye ku mupaka wa Gatuna bafata imodoka iberekeza i Kigali ku mpande z'imihanda abaturage bari benshi bamwakira nk'inshuti y'u Rwanda y'akadasohoka.

Uyu munsi mu gitondo nibwo Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yageze mu Rwanda yiyongera ku bandi bashyitsi bose baraye bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu musangiro w'umugoroba.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM.