ELON MUSK AGARUYE DONALD TRUMP KURI TWITTER.

ELON MUSK AGARUYE DONALD TRUMP KURI TWITTER.

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z'America, DONALD TRUMP yiruhukije nyuma yuko agaruwe kuri Twitter.

Byatangiye umuherwe ELON MUSK uherutse kugura burundu uru rubuga atoresha abantu ku umwanzuro wo kugarura TRUMP wari wararufungiweho amazi n'umuriro kubera ibyo yarutangarizagaho byafashwe nk'ibidahwitse byakuruye imvururu abaturage batera inteko nshingamategeko bihinduka imidugararo muri rubanda.

ELON MUSK utitaye ku byo yatangazaga yabyorosheho agatenge abaza abakoresha uru rubuga niba koko uyu musaza bikwiye ko agaruka cyangwa agakomeza gufungirwa.

Mu ijambo rikomeye ry'ururimi rw'iki-Latini,Ugenekereje mu kinyarwanda Elon Musk yagize "Ijwi ry'abantu niryo ry'IMANA" 

Agitangaza ibi yahise aha rugali abatora baratora ubwiganze mu majwi y'abasaga miliyoni 134 butangira kugaragaza uruhande bahengamiyeho.

Benshi mu batoye, basabye ko Donald TRUMP asubizwa kuri Twitter byihuse ako kanya biza guhabwa umugisha na nyirayo.

Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa leta zunze ubumwe z'America nubwo yavugiwe na benshi ngo agaruke kuri Twitter yahise atangaza ko rwose agatima kayo kari karavuyeho.

Benshi mu bakurikiranira hafi umubano we na ELON MUSK bemeza ko ahubwo bishoboka kuba imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye uyu muherwe agura uru rubuga kuko yari yarababajwe n'uko yahagaritswe by'amaherere.

Elon Musk na Donald Trump