KARIM BENZEMA NTAZAKINA WORLD CUP2022.

KARIM BENZEMA NTAZAKINA WORLD CUP2022.

Inkuru mbi itashye i Paris no ku bakunzi ba Karim Benzema Moustapha utazakina imikino y'igikombe cy'isi 2022.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo uyu rutahizamu kabuhariwe mwiza i Burayi yagiriye imvune mu myitozo na bagenzi be b'ikipe y'igihugu y'ubufaransa.

Byasaga nk'aho bidakanganye cyane kuri iyi mvune yagize ku kibero cye cy'ibumoso gusa abaganga bahise bamujyana mu isuzumiro bamukorera ibizamini ngo harebwe uburyo yavurwa vuba akazakina.

Bitunguranye ibisubizo by'abaganga byaje byemeza ko nyuma y'ibizamini bamukoreye, uyu mugabo w'imyaka 34 atazakina imikino yose y'iki gikombe cy'isi ndetse bahita basaba umutoza Didier Deschamp guhamagara umusimbura mbere yuko ku wa kabiri bakina umukino wa mbere n'ikipe y'igihugu ya Australia.

Aya makuru kandi yemejwe n'igihugu cy'Ubufaransa, Bidatinze Benzema mu marira n'agahinda nawe aba arabyitangarije kumugaragaro ati "Mu buzima bwanjye sinjya ncika intege ariko iri joro ngomba gutekereza ku ikipe nk'uko nsanzwe mbikora bityo impamvu imbwira ko ngomba kurekura umwanya wanjye ugahabwa undi uzayifasha kwitwara neza muri iki gikombe cy'isi. Murakoze cyane ku butumwa munyoherereza bunkomeza."

KARIM BENZEMA niwe mukinnyi mwiza kuri iyi si uyu mwaka nyuma yo kwegukana umupira wa Zahabu ,BALON D'OR,nk'uwahize abandi bose kuri uyu mubumbe byiyongeraho no kuba ari we wahize abandi bose ku mugabane w'i Burayi.

Soma; https://kalisimbi.com/karim-benzema-atsindiye-igihembo-cyumukinnyi-wumwaka

Aje yiyongera ku mukinnyi wa mbere muri Africa w'umunya-Senegal SADIO MANE nawe utazagaragara mu gikombe cy'isi 'World Cup2022' kigomba gutangira mu masaha make ari imbere mu gihugu cya QATAR.

Soma; https://kalisimbi.com/senegalibyuya-bihindutse-amaraso-kuri-sadio-mane

Benshi bahamya ko ibura ry'aba bakinnyi beza kurusha abandi bizagira ingaruka ku miryohere y'iri rushanwa karundura rihuza amakipe y'ibihugu bya mbere ku isi muri ruhago.

BENZEMA na SADIO MANE ntibazakina imikino y'igikombe cy'isi

Karim Benzema yavunikiye mu myitozo