UMUSIRIKARE WA FARDC YAJE YIYAHURA ARASA MU RWANDA ARAHAPFIRA.

UMUSIRIKARE WA FARDC YAJE YIYAHURA ARASA MU RWANDA ARAHAPFIRA.

Umwe mu basirikare bo mu ngabo za Rebubulika Demokarasi ya Congo yaje yiyahura n'amasasu menshi arasa mu Rwanda arenga umupaka nawe araraswa arapfa.

Muri iki gitondo cyo kuwa 5, ahagana saa 9h30,Umusirikare w’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka muto [ petite barrière] arasa birangira arashwe n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda.

Amakuru ava i Rubavu avuga ko uyu musirikare yinjiye ku mupaka agera mu bilometero 25 arasa abapolisi b’u Rwanda birangira akomerekeje umwe hanyuma nabo mu kwitabara banarinda umutekano w'abaturage bahita bamurasa arapfa.

Uyu musirikare wa Kongo ngo yarashe amasasu menshi yinjira,abapolisi b’u Rwanda baramwihisha hanyuma umwe aramurasa isasu riramufata ariko akomeza kurasa nibwo undi mupolisi w’u Rwanda yamurashe mu mutwe ahita apfa nk'uko amakuru abitangaza.

Nta munyarwanda n’umwe wahasize ubuzima mu masasu uyu musirikare wa Kongo yarashe.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda n’igihugu cya RDC kirushinja gufasha abarwanyi ba M23 gusa u Rwanda rurabihakana rukavuga ko icyo rushaka ari amahoro.

Kuri uyu wa 15 Kamena 2022, ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.