EBOLA YISHE UMUNTU MURI UGANDA BIKOMEZA GUSATIRA U RWANDA.

EBOLA YISHE UMUNTU MURI UGANDA BIKOMEZA GUSATIRA U RWANDA.

Hari hashize amezi icyorezo cya EBOLA kidapfa kumvikana by'umwihariko mu gihugu cya Uganda.

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, Minisiteri y'ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko umugabo w'imyaka 24 yahitanywe n'icyorezo cya EBOLA agwa mu bitaro.

Nk'uko byatangajwe na Hon. Dr. Jane Ruth Aceng uyobora Minisiteri y'ubuzima imbere y'itangazamakuru i Kampala yahamije aya makuru avuga ko uyu mugabo wapfuye azize EBOLA yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso byayo mbere y'uko akorerwa ibizamini by'ubuzima.

Yari asanzwe atuye rwagati mu gihugu mu karere ka MUBENDE hatari kure cyane y'umurwa mukuru wa Kampala.

Ibi byakomeje guteza impungenge mu gihe bikekwa ko nyakwigendera yaba yasize yanduje benshi bishobora gukwirakwiza ubwandu.

Hon. Dr. Jane Ruth Aceng Minisitiri w'ubuzima

Leta ya Uganda yahise ishyiraho ingamba zikakaye zo kwirinda ndetse benshi barapimwa ku mihanda no mu mahuriro atandukanye ngo hato kidahangara ubuzima bw'abaturage.

Kugeza ubu mu RWANDA ntiharumvikana iyi ndwara bivuze ko itarahagera bitewe n'ingufu zashyizwe mu kwirinda binyuze mu mabwiriza ya Minisiteri y'ubuzima gusa uko bikomeza kuba bibi mu bihugu by'abaturanyi nka UGANDA na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biza bisatira n'igihugu.