GENERALI WIHAYE M23 AHISE AFUNGWA AZIRA ICYAHA GIKOMEYE.

GENERALI WIHAYE M23 AHISE AFUNGWA AZIRA ICYAHA GIKOMEYE.

Lt. General Philemon Yav wari warihaye ingamba zo kwikuriraho umutwe wa M23 yafunzwe azira icyaha gikomeye.

Uyu mujenerali wo mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC yari ayoboye zone ya 3 y'igisirikare cy'igihugu yashyizweho amapingu bitunguranye yisanga muri gereza ya MAKALA mu murwa mukuru akekwaho ubugambanyi.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko uyu musirikare yashatse kugambanira umukuru w'igihugu no guhirika ubutegetsi gusa ntibyaba amahire kuri we umugambi umupfubana rugikubita.

Yakoranaga bya hafi na Perezida Felix Antoine Tshisekedi ndetse yari yaramwizeye amuha inshingano zitandukanye zirimo kuba yaramwohereje muri Uganda kujya kuganira n'ubuyobozi bw'igisirikare asaba ubufasha bw'inzira n'umusada mu guhashya inyeshyamba za M23.

Ibyo yari yarivugiye ko ariwe uzatsinsura uyu mutwe wa M23 wabazengereje byamuhindukiye ubusa nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Kuri ubu yagejejwe imbere muri muri gereza hahita hatangira iperereza ryihuse ku byaha akekwaho.

Ibi bibaye nyuma yuko inyeshyamba za M23 zikomeje gutsinda icy'umutwe ingabo za leta FARDC nk'aho ziherutse gutegera mu nzira imodoka yari ihetse intwaro zikayishimutana n'abasirikare.

Soma: https://www.kalisimbi.com/m23-yateze-fardc-mu-nzira-iyambura-intwaro