HAHISHUWE KO GENERAL TSHINKOBO YAROZWE N'UWAMUSIMBUYE I GOMA.

HAHISHUWE KO GENERAL TSHINKOBO YAROZWE N'UWAMUSIMBUYE I GOMA.

Brig. Generali TSHINKOBO Ghislain wari uherutse gutabaruka byamaze kumenyekana ko yishwe n'uburozi hakekwa ko yarozwe n'uwamusimbuye.

Kuva yapfa hakozwe iperereza ku rupfu rwe rwatunguranye biteza urujijo abaganga barapima ubugira kenshi basuzuma icyaba cyaramuhitanye gusa ibisubizo byavuye mu bizamini bya muganga uzwiho ubunararibonye n'ubuhanga buhanitse witwa Alumete Munyali Desire ukorera i Bukavu, byaje bigaragaza ko yazize uburozi.

Muganga Desire MUNYALI yahamije ko Brig. General Tshinkobo yanyoye ibinyobwa birimo ibinyabutabire byica bikaba ari nabyo byamwambuye ubuzima.

Tariki 16 Kanama nibwo uyu mujenerali yaguye i Goma hakekwa ko yishwe n'indwara y'umutima ariko ntawe ubishira amakenga.

Soma: https://www.kalisimbi.com/amakuru-mashya-general-muri-fardc-arapfuye

Iperereza ryaje kugaragaza ko Colonel Augustin Rambo Kahombo wamusimbuye ku mwanya ari ku isonga mu bakekwa mu kugira uruhare mu kwica Nyakwigendera, niko guhita atabwa muri yombi.

Yayoboraga akarere ka 34 ka gisirikare ho mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru hakomeje kubera ihangana rikomeye hagati y'ingabo za Leta FARDC n'imitwe yitwaje intwaro.

M23 yari umwe mu mitwe y'inyeshyamba yari yararahiriye kuzasubiza inyuma nubwo zari zaramubereye ibamba.