AKA KANYA NDIMBATI ARAFUNGUWE.

AKA KANYA NDIMBATI ARAFUNGUWE.

Aka kanya urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko NDIMBATI afungurwa kuko nta cyaha kimuhama.

Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge byatangiye amasaha y'isomwa ry'uru rubanza yimurwa ava ku isaha ya 2:00pm ashyirwa saa 3:00pm.

Saa 2:30 z'amanywa, ku rukiko abafana ba NDIMBATI, Abo mu muryango we,abo bakoranaga muri sinema, abafite aho bahuriye n'uruganda rw'imyidagaduro nk'abanyamakuru bari babukereye.

Saa cyenda zigeze ntabwo urubanza rwahise rusomwa ahubwo hakiriwe abaje kumva imyanzuro barimo n'abanyamategeko be nka Me Irene BAYISABE bose binjira mu rukiko.

Urubanza rwatangiye gusomwa Saa 3:25' , Perezida w'urukiko yavuze ko yasanze ibyangombwa bya KABAHIZI Fridaus wahohotewe, yavutse tariki 1 Mutarama 2002.

Kuba Ubushinjacyaha buvuga ko NDIMBATI yarasindishije akanasambanya Kabahizi Fridaus ku ya 24 Ukuboza 2019, Urukiko rwasanze nta kimenyetso gifatika bwagaragaje ko koko ari bwo yabikoze.

Ikirego cy'indishyi nacyo cyateshejwe agaciro cyane ko ku cyaha cyo gusindisha Fridaus NDIMBATI yaregwaga yagizwe umwere hejuru yuko nta kibigaragaza neza.

Tariki 29 Nzeri 2022, Ku Isaha ya 3:37' ntizibagirana mu mateka ya Uwihoreye Jean Bosco Moustapha kuko nibwo yagizwe umwere ako kanya amashyi n'impundu biravuga.

Mu rukiko bose basohokanye akanyamuneza inkuru itaha i Mageragere uyu mugabo wamamaye muri sinema nyarwanda yuzurwa n'ibinezaneza azenguruka anizunguza bizira gutuza yishimira ahazaza hamubereye heza.