THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 27

Mbere yo gusoma Iyi nkuru Shima Imana cyane ko ikiguhaye ubuzima reka nkwifurize kurama Dukomeza n'inkuru yacu murabizi aho twagarukiye.....

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 27
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 27
""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""
Aslam alykum warahamuturahi wabarakatu!!! Oooh nje mbasuhuza nk'umusiramu,usengera mu idini ya Islam ambwire niba mbyishe kuko ndagerageje gusa ndi inshuti yanyu Cyane Ndabakunda mwese.
Mbere yo gusoma Iyi nkuru Shima Imana cyane ko ikiguhaye ubuzima reka nkwifurize kurama
Dukomeza n'inkuru yacu murabizi aho twagarukiye rero reka #Twikomerezee
Animateur akinjira mu biro bye yahise atungurwa no gusangamo Gaston anapfukamye ubona ko iminwa ye irimo inyeganyega ahumirije bigaragara ko niba atari imitwe arimo gusenga,Animateur aramwihorera afunga urugi yitonze anamureba Cyane amwitegereza, aramureka akomeza gutegereza ko Gaston asoza.
Gaston asoje gusenga bucece avuga "Amen" ahita akubitana amaso na Animateur maze yikangamo batangira kuvugana bitonze Animateur agira icyo amubaza.
Animateur: "Good" (asa nkuwegamye ahantu aho areba Gaston mu maso yitonze)
Gaston: (araceceka nawe aramureba gusa akanya ubundi akareba hasi)
Animateur: "Wari urimo gusenga, Right?...Sibyo?"
Gaston: "Yego"
Animateur: "kuki wasigaye aha?"
Gaston:"n'uko nziko ntacyo Nakoze kibi!!!"
Animateur: "kandi navuze ko uwakoze biriya byose ariwe usigara?"
Gaston: "Yego"
Animateur: "None se kuki uvuga ko ntacyo wakoze?"
Gaston: "N'uko ntacyo nishinja"
Animateur: "Hhhh (asekamo) Koko se iyo wirebye ubona ntacyo wishinja?"
Gaston: "Ntacyo"
Animateur: "Mbese uri umwere"
Gaston: (abanza guceceka) "Oyaa ntabwo ndi umwere ariko ndagerageza nyine uko nshoboye."
Animateur: "Okay! Hari impamvu Jye nababwiye kuriya ariko hari indi mpamvu ifatika nshaka ituma wasigaye hano none ukaba ushaka no kwihakana byose wigira umwere."
Gaston: "Nzi neza ko burya umunyabyaha yiruka ntawe umwirukanye ariyo mpamvu rero njye nasigaye mugenzi wanjye akiruka ubwo rero niwe umunyabyaha mwavugaga."
Animateur: "Hhhhhh(amusekera nk'umuntu umwishimiye) aho noneho ndemeye ureba kure!!! Kandi uri umunyabwenge pe! Nabonye Ukunda no gusenga."
Gaston: (yishimamo aranahaguruka ntiyongera gupfukama)"Yego "
Animateur: "none mfite amatsiko y'ibyo wabwiraga Imana yawe,nyuriramo muri make."
Gaston: "nasabaga Imana kumba hafi mu bihe byose."
Animateur: "Byiza cyane kandi ujye ukomeza uyisunge."
Gaston: "Yego Murakoze cyane,noneho nakwigendera."(ubona ko abohotse kandi bigaragara ko wa murozi wavugwaga ari Philippe)
Animateur: "gusa hari ikintu wibagiwe gusaba Imana."
Gaston:"Ikihe? "
Animateur: "nigeze kukubwira ko uri umwana mwiza ureba kure."
Gaston: "Cyane rwose mwakoze"
Animateur: "Witwa Gaston ntabwo nakwibeshya,yego watekereje neza burya umunyabyaha yiruka ntawe umwirukanye nanjye nibyo nashakaga kureba none wowe sinzi aho ubwo bwenge wabukuye."
Gaston: "Ni ibisanzwe kuko nziko mama ajya akunda kubimbwira"
Animateur: "Ujye umushimira kuko yakureze neza."
Gaston: "Yego! None se ubwo umunyabyaha amenyekanye ubwo Jye nshatse sinakwigendera?"
Animateur: "Buretse ndashaka kugutuma kuri uwo munyabyaha"
Yigira ahagana ku umuryango abanza gukingura areba ko wa muryango w'ishuri ugifunze hamwe Philippe na Chance bari bari mu byabo,ubundi ahita asingira agapapuro afata n'ikaramu yandikaho amagambo agize interuro ngufi tutamenye icyo isobanuye ubundi arakazingazinga neza agaha Gaston amubwira ko adakwiye kugafungura mpaka amugezeho ngo baze kugasomera hamwe kuko ibiriho byose bose bibareba.
Animateur akimara kumuha ka gapapuro amusohora huti huti maze nawe arasohoka ubona ko hari ikintu agiye kureba maze ageze hanze amaso ye ari kuri ya Class abona noneho wa muryango urakinguye,biramuyobera abanza kubyibazaho mbere yuko akinga ibiro bye,gusa yitonze arafunga ubundi aragenda agana kuri ya Class, ubwo Gaston we yari aboneje neza kuri dortoir.
Animateur ageze muri ya class aba abura umuntu gusa hari ikayi yari yasigaye hejuru y'intebe aragenda arayitegereza abona inyuma handitseho ngo "P" bituma yibaza nyirayo maze ayifunguye neza abona kuri cover imbere handitseho ngo "Try and Fail but Never fail to try" ubona ko ari amagambo yashatse kuvuga ngo "Gerageza utsindwe ariko ntutsindwe kugerageza" maze aratuza ya kayi arayifata ayijyana mu biro bye kuko wari umunsi wo gutangira weekend uwo munsi abanyeshuli ntabwo bigaga amasomo ya nijoro ryabaga ari ukuruhuka,abasengera muri Adventist bo kwari ugutangira Isabato.
Philippe aho yibereye yicaye ku uburiri bwe ubona ko aribwo akihagera hari ibyo atunganya anikuramo ishati y'ishuri ngo abone uko ajya kwiyuhagira,Deo aba amuturutse inyuma amwicara iruhande agerageza kumusekera gusa Philippe we ntiyaseka Ahubwo arushaho kurakara,uko umwe asekera undi,undi nawe akarushaho kumurakarira.
Deo:"Ariko se Philippe ko nagusabye imbabazi mbikuye k'umutima koko n'ubu nturambabarira?"
Philippe: "ibyo nakubwiye se warabikoze?"
Deo:"ariko rwose ntukwiye kundakarira bingana bityo kuko ndabizi narakosheje ariko umbabarire Ca inkoni izamba twiyunge."
Philippe: "ibyo wakoze ndahamya neza ko wabikoze ubishaka wanabitekerejeho kabiri,rero ibyo nakubwiye nushaka byo ubitekerezeho rimwe rirahagije"
Deo:"mbabarira unyumve ariko Philippe ni ukuri nanjye sinjye"
Philippe: "None ninde?"
Akivuga ibyo Gaston aba abagezeho bararebana maze mu gihe Gaston agiye kwegera Philippe ngo anamuhe kagapapuro bagasomere hamwe nk'uko yabibwiwe,Philippe ahita yiciraho abasiga aho babuze icyo bavuga hashize akanya nabo buri wese aca ukwe bumiwe.
Bukeye bwaho Linda yarimo yitegura yambara neza ukuntu wagira ngo hari aho agiye, Chance we akiryamye nyuma aramwegera aramubyutsa.
Linda: "Chance!! Chance!!"
Chance: (yikuraho ishuka) "Ndakumva Linda"
Linda: "Ese burya ntabwo wari usinziriye"
Chance: "Oyaa narindimo nitekerereza gusa nabuze ibitotsi"
Linda: "Sha Ihangane untize ka gasokozo"
Chance: (yitonze areba aho urufunguzo ruri maze ararumuha)"Akira Fungura ukirebere"
Linda: "ubwo se watekerezaga ibiki ko nawe rugiye kuzagusaza"
Chance: "sha tubyihorere ubwo nawe uraje Ahubwo se ugiye he?"
Linda: "njye ngiye gusenga"
Chance: "Unsengere nanjye"
Linda: "ntakibazo"
Chance: "ariko nuvayo uhite Umbwira unyibutse hari ikintu ntakubwiye gikomeye nza kukubwira uyumunsi twitonze."
Linda: "Uhmm!!! Chance ko unteye amatsiko urashaka kumbwira iki?"
Chance: "Nyine wowe genda ndakubwira ugarutse,ko ntaho ngiye uri buze ukansanga."
Linda: "Oya sha winyicisha amatsiko mbwira."
Chance: "Sinakikubwira muri iki gitondo wowe banza ujye gusenga kuko mbikubwiye wahita uva muri mood yo gusenga nako mu umwuka"
Linda ntiyanyurwa ariko na Chance aryumaho Ahubwo aripfukirana mu mashuka,Linda ajya gusenga ariko umutima utari hamwe, mugihe agenda ibitekerezo ari byinshi muri we agiye kugera muri Salle basengeramo abona umusore wambaye neza atunguka kure aho atamureba neza gusa nawe bigaragara ko aje gusenga ntakabuza gusa muri ako kanya ntiyabyitaho arikomereza maze ageze neza hafi y'umuryango yinjiriramo,Linda yahise aba nk'ukubiswe n'inkuba abonye wa musore yareberaga kuri ari.........................................
EPISODE 28 On the Way..............
Uyu musore se ninde Linda abonye?..... Chance ibi bintu yanze kuvuga mu gitondo se byo ni ibiki aza kubwira Linda avuye gusenga?.... Amaherezo aho Animateur ntazafata Philippe na Chance bari mu Rukundo umunsi umwe?..... Kariya gapapuro ko kazasomwaho ibiki ko mbona ba nyiri kugasoma batarimo guhuza?...Ese urakeka handitseho ibiki?.......
Tubwire uko ubyumva turabikunda Cyane.
Murakoze
SHALOOM