BIRATANGAJE: YAGIYE GUHAGARARIRA IGIHUGU CYE YAMBAYE IKANZU.

BIRATANGAJE: YAGIYE GUHAGARARIRA IGIHUGU CYE YAMBAYE IKANZU.

Imbere y'abasirikare n'abayobozi b'igihugu bakomeye, umugabo yakomeye ku muco we yiyambarira ikanzu.

Ni Ambassaderi Dr. ELIAS MUNSHYA watumwe guhagararira igihugu cya Zambia mu bihugu bibiri ari byo Australia na Nouvelle-Zélande.

Ubwo yakirwaga n'akarasisi k'abasirikare batagira ingano mu muhango w'akataraboneka yatunguranye aseruka yiyambariye ikanzu arenzaho ingofero by'umutuku imbere yambariyemo ishati y'umweru hasi agakweto k'umukara yagapyatuye koko.

Ibi byari mu rwego rwo gukomera no kugaragaza umuco gakondo w'igihugu cye cyane mu bwoko akomokamo bw'aba USHI[Ushi People] abagabo badatinya kwiyambarira amakanzu.

N'ubwo benshi bamuhaye urw'amenyo bibaza niba atari ubusazi we Yishimiye bikomeye kwambara iyi myambaro aterwa ishema no guhagararira igihugu cye muri bihugu byombi, ibyo yise umwanya ntagereranywa anabyerekanira ku rukuta rwe rwa Twitter.

Amafoto y'uko yakiranywe urugwiro

Imbere y'akarasisi yahatambukanye umucyo

Byari ibyishimo kumwakira