THE CLASS LOVE SEASON 03 EPISODE 1

Ni ubundi buryohe bwiyongera mu bundi twari duherutse ndizera ko mwibuka ko ubushize kari kabaye GASTON,Philippe na DEO byari byababyariye amazi n'ibisusa nyuma yo gutoroka,Linda we nyuma yo guhuza CHANCE na GOGO nibwo izo nsanganya zabaye turakibaza ikihishe inyuma y'ibi byose. Reka twikomereze kuko byo birarenze............

THE CLASS LOVE SEASON 03 EPISODE 1

THE CLASS LOVE

SEASON 03

EPISODE 1

%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%%

Ingufu uhorana zo gukora zikubere isoko y'umugisha muri byose uharanira nibyo nkwifuriza iteka tera imbere.

Ni ubundi buryohe bwiyongera mu bundi twari duherutse ndizera ko mwibuka ko ubushize kari kabaye GASTON,Philippe na DEO byari byababyariye amazi n'ibisusa nyuma yo gutoroka,Linda we nyuma yo guhuza CHANCE na GOGO nibwo izo nsanganya zabaye turakibaza ikihishe inyuma y'ibi byose. Reka twikomereze kuko byo birarenze............

Izuba ni ryose mu gashyamba hagaragara igicucu cy'umuntu usa nk'aho yinyeganyeza ku buryo witegereje uburyo icyo gicucu kirimo kunyeganyega ubona ko ari nk'umukobwa urimo gusa n'uwambara imyenda ajugunya indi hasi bisa nkaho arimo guhinduranya ako kanya ishati y'ishuri igwe hasi, hirya no hino nta muntu uhari uretse utunyoni tuguruka umuyaga uhuha buke ibiti biraho, mu gukebaguza ikiganza cy'umukobwa cyongera gutoragura ya shati y'ishuri n'ibindi yari yambaye abihisha hafi aho hatagaragara neza arenzaho ibindi byatsi,kumbi wa mukobwa yari LINDA wari urimo yambara ukuntu bitandukanye.

Mu ipantalo imufashe cyane mu gapira k'umuhondo imbere kamurekuye yarengejeho igipira(JUMPER) kinini cy'umukara gifite ingofero imbere cyanditseho ijambo 'KIGALI' abanza gutekereza gato avuga ijambo rimwe yirakaje ati "GASTON ngiye kugukorera ibitabaho." 

Ako kanya akivuga ibyo arwana n'uburyo asohoka ikigo bitemewe n'amategeko, ashyira bugeri ageze hanze agenda akebaguza yinjira mu mazu yari hafi ako kanya ahita ahura n'umusore utari umunyeshuli wari urimo yikoropera ahita amuhamagara ngo agire icyo amubaza gusa nyamukobwa yigize ikirara ukuntu n'imvugo arayihindura.

LINDA: Yo bimeze bite se man ni wowe bambwiye witwa BIRENZE?

BIRENZE: Eh ninjye kabisa njye ntawundi wabaza utanga ibirenze buriya bajya kunyita BIRENZE nuko akantu ntanga niki niki nako mbwira urashaka akangahe? ubwo uri umuBaby ndabizi umufungo uwuriho.

LINDA: (aramurebaaa ukuntu uwo musore agira ibigambo byinshi avugira icyarimwe ku mutima ati ni wowe bambwiye kweli) none se man ko ngushaka cyane.

BIRENZE: Uranshaka Birenze se? njye rero buriya ndanakoma ntiwankinisha kabe kamwe cyangwa tatu ndi mubi.

LINDA: Tujye kuruhande wana uze nkwereke uko gahunda zimeze

BIRENZE: Ewuana njye ntaruibi ese urashaka ako kunywa cg ako kurya

LINDA: Ndashaka ako kwisiga

BIRENZE: Ngo iki?(ahite ahagarara gato akuremo icyuma kuko bari bari aho nta muntu ubareba) ntukinishe njye ntabwo nkora gutyo.

LINDA: (mu guhindukira abone wa musore nta mikino yanakimutera) Wowe tuza nkubwire.

BIRENZE: ngaho mbwira

(uko abimubwira ari nako LINDA amwegera amufata ku rutugu gake gake azana umunwa buhoro buhoro uwari umusore atangira gucika amazi arasinzira azi ko agiye gusomwa atega umunwa maze LINDA acisha ku ruhande amusoma ku itama,ako kanya BIRENZE amureba nabi gusa nyamukobwa ahita yihagararaho ukuntu)

LINDA: humura biraba ibirenzeho nunkorera ibirenze nkuko bakwita....(mu karimi karyoshya)....banza umbwire uko byatangiye.

BIRENZE:(arabanza amureba mu maso ubudahumbya asa nk'ugira icyo akeka maze aratangira amubarira inkuru) Byatangiye baza hano.....

Nta bandi yavugaga bari babahungu 3 barimo GASTON yihebeye, LINDA yashakaga kumenya uko byagenze.......

-------------Mu masaha 23 yari ashize---------------

GASTON,PHILIPPE na DEO ubwo basohokaga ikigo bagiye kwisengerera agacupa baragiye mu gihe bari hafi kugera hafi y'akabari bahise bahura na BIGGY umwe mu banyeshuli biganaga ariko bari baziho uburara mwibuke ko twamubonye mu bice byatambutse mbese yari azwiho ko atajya yiga buri gihe akora yatorotse.

Bakubitanye nawe atarwiyambitse asa nk'uwiruka ariko ntawe uzi ikimwirukansa abagezeho baramuhagarika bamubaza icyo yabaye bigeze aho yiruka yambaye n'urukweto rumwe narwo rusa nabi barebye imyenda ye yose babona yanduye ubona ko yikubise hasi wenda.

Mu gihe abahagaze imbere ntacyo arababwira kubera impumpu nyinshi bahita bumva abantu nka baibiri bavuga ngo 'kigiye he?' ako kanya BIGGY ahita yiruka abata aho batazi ibijyambere we ahita asimbukira mu kigo basigara aho bareba uko agiye gusa mu guhindukira babona bagoswe n'ibisore bitatu by'imbaraga ngo bashake kwiruka biba birabafashe bibicaza hasi batazi icyo bazira.

Bya bisore uko ari bitatu byarabakubise bitavuga bo bataka cyane kubera ububabare bagaragurwa hasi ingumi imigeri inshyi bitabarika barakubitwa umwe yajya gucika akisanga igisore cyamufashe cyangwa kikamukubita umutego bose uko ari batatu bashaka kwirwanahop ari imbaraga zabo ziba iz'ubusa.

DEO we nubwo yakubitwaga yasaga nk'utabyumva ahubwo akomeza gucungana no gucika, mu kanya nk'ako guhumbya yaciye mu rihumye uwo musore wari wamwigabije aba araturumbutse aramucika nawe yirukanka cyane ajya mu kigo cya gisore kimwirukaho hafi neza agiye kugera neza aho ahita agwa mu kigo kiba kira musingiriye kimufata imyenda baragundagurana yongera kucyiyaka aba yinaze mu kigo gisigara kitotomba kuko kitari bujye mu kigo cy'abandi gisubira inyuma n'umujinya w'umuranduranzuzi gisanga aho ba Gaston bakomeje gukibitirwa bigeze aho aho batakibasha kwirrwanaho kiba kegereye GASTON kimukubita ingumi yo munda arahwera.

 

GASTON agihwera bya bisore byahise byiruka birabura. Philippe we wari wagaramye hasi atibashije yaragerageje arazanzamuka arabyuka areba uko Gaston amze ubutanyeganyega asa n'usambagurika ashaka uko amufasha bikanga arakururuka mu marira menshi n'akababaro kavanze n'umujinya yegera Gaston buhoro buhoro amugeraho.

Kumbi DEO na BIGGY bari bakiri hafi basa n'abaserera, Deo amubaza igiteye ibyo byose kubaho undi yanga kumubwira ahubwo afata agatelephone ke yari yatsimbye mu myenda ye asa nk'uhamagara umuntu mu magambo make nabwo ngo amayinite adashiramo.

BIGGY: Yo umva na BIRENZE ko zambanye so waje ukandeba hano hafi y'ikigo.

BIRENZE: Ese man uragira ngo mbyuke nze nkore iki? ntuzi ko mba narauye nkora ijoro ak'ubuzamu tondo nkabyuka nkoropa nkora n'amasuku.....uranyishyura se?

BIGGY: Yego man ngwino hahandi dukunda guhurira wana ihangane narimbizi ko uryamye iki gihe ariko ngwino(ahite akupa)

BIGGY mu kurunguruka abona ba Gaston bakiryamye aho PHILIPPE ariwe ukanyakanya byibura nawe yabuze n'uwo atabaza. DEO wari ubuze mahwemo we yajyaga kurungurukayo BIGGY akamubuza ariko ageze aho yireberayo ku mbaraga nyinshi abona uko bimeze nawe agize ngo ajye kureba abandi BIGGY yongera kumubuza.

DEO: ese waretse igihe wahereye umbuza kurebayo none no kujyayo urambuza?

BIGGY: impamvu ndikukubuza nuko bariya bajama utabizera kuko bashobora kuba bari hafi batwitsimbye kuko barabizi ko turi hano ahubwo baragira ngo tugaruke bahite badufata.

DEO: (yongeye kurebayo abona undi musore atari azi wambaye impantaro y'umukara n'agapira k'umweru ariko wahinduye ibara ubona ko usa nabi) Uzi ko ibyo uvuze ari byo? dore reba.

BIGGY: (arebyeyo aho kwihisha ahubwo ahiota asohoka ikigo agana aho ba GASTON bari bicanga DEO ariko barajyana) Eh cyakoze ahubwo....reka nze.

DEO: Ndaje nanjye man ntiwansiga.

BIGGY: (yegera hahandiahita avuga) bimeze bite BIRENZE?

BIRENZE: ibi ni ibiki se byagenze bite?

BIGGY: Nta bintu byinshi nkubwira ahubwo ndashaka ko aba uko ari babiri ushaka abagufasha ukabajyana mu kigo ibindi uraza kubimbaza nyuma ninongera gusohoka nsubiye mu kigo njye gukaraba no kwambara.

BIRENZE: urumva se wangendana(akivuga ibyo inote ya 2000 iba imushyizwe mu gatuza arayireba)

BIGGY: Fata avance kandi ubiceceke...(arahindukira areba DEO) tujye mu kigo uyu arabitaho ndamwizeye.

DEO: oya ndamufasha tubajyane ntabwo nabasiga

BIGGY: ni akazi kawe nibakwirukana umenye ko nawe uri bube ufashwe kandi ubyiteye nine se urashaka kwirukanwa nawe mwese? bitekerezeho kabiri...(ahite yigendera umuhungu)

 

DEO asigara aho ahagaze areba uko GASTON ameze biramurenga,ahuza amaso na PHILIPPE wari wicaye babura icyo bavuga gusa Philippe amucira amarenga akoresheje umutwe asa nk'umubwira ngo 'genda'.

Tugaruka kuri LINDA amaze kumva byose uko byagenze yahise abaza uwo musore witwa BIRENZE uko byagenze ngo babazane mu kigo. maze BIRENZE amubwira ko ako kanya DEO na BIGGY bahise bagenda yahamagaye abamufasha baraza baratabara ari bwo babajyanye mu kigo induru zikavuga.

LINDA: Okay urakoze cyane harya urashaka angahe?

BIRENZE: Ni wowe BIGGY yatumye se?

LINDA: Wowe mbwira ayo agusigayemo

BIRENZE: Cyakoze asigaye yihemba neza kuko wowe urenze na za karashika ahora azana

LINDA: Mbwira amafarangaaa

BIRENZE: kuwa mbere inshuro icumi

LINDA: ashishoje neza yumva ko amubwiye ibihumbi 10(ahita amuha inote 5 za bibiri)

BIRENZE; Cyakoze uri na Gangster ntabwo uri ya madage ajya azana wamubwira kuwa mbere akazana iki niki.

LINDA: Sawa kandi warakoze

LINDA yahise yerekeza mu wundi muhanda yipfutse mu maso ahita agera kwa muganga ako kanya agiye gukubitana na Discipline Master ahita amwihisha arategereza ngo aceho gusa ageze hahandi yari ari abanza guhagarara areba muri telephone hari umuhamagaye kumbi yari DIRECTOR bavugana. Linda wari wihishe ngo batamubona kuko yari yatorotse yumva Dscipline Master yivugira ko ubu Gaston na PHILIPPE bameze neza kuko abaganga babitayeho ariko ko kugeza n'ubwo batarabona uwahohoteye abo bahungu uko ari babiri,mu gihe acyumva ibyo Nyamukobwa yahise abona urukundo rwe GASTON aho gukimbagira acumbagira n'ibipfuko bimwuzuye umutwe agiye kwihagarika uko abibona yumva yamwegera ariko bidashoboka amarangamutima aramurenga ariko ntakundi yabigira.....Discipline master na DIRECTOR mu gihe batangira kuvugana ku cyemezo bari bufate niba babirukana cyangwa batabirukana,LINDA yarabyumvaga ariko  anakomeza kureba aho GASTON arengeye yagiye gushiduka yumvise Discipline Master amu....................... 

 

 

EPISODE 02 ON THE WAY............

AUTHOR: ISHIMWE SAMMY

Ko twumvise uko byagendekeye GASTON na Philippe uko byagenze se LINDA wabakurikiye atarwiyambitseeee nako bose disi birabagendekera bite?

MURAKOZE CYANE Gusoma iyi nkuru

Byose ni hano kuri KALISIMBI ntugacikwe n'inkuru zacu umunsi ku munsi.

NTUZACIKWEEEE

SHALOOOOOOM