Yaguwe gitumo n'umugore we asambana n'umwana yigishaga.

Yaguwe gitumo n'umugore we asambana n'umwana yigishaga.

Umugabo wari umwalimu, yafatiwe mu cyuho n'umugore we bwite ubwo yasambanyaga umwana w'umukobwa yigisha.

Boniface Tadefo Tchounkou wigishaga isomo ry'imibare abanyeshuri barimo n'uyu mwana w'umukobwa witwa Jeanne Mbango Ayassa Thérèse,ibyo kwiha akabyizi bari barabigize akamenyero birinda bigera naho bimenyekana mpaka no ku mufasha we.

Amakuru dukesha Journale Du Cameroun avuga ko uyu mwalimu yari yaratwaye umutima wa Jeanne, amubeshya ko bazarushingana akiva ku ntebe y'ishuri.

Jeanne yabyemeye atazuyaje byatumye no ku mubiri yirekura bitagira rutangira.

Bamwe mu banyeshuri babireberaga hafi uko aba bombi barebana akana ko mu jisho ntibabishize amakenga,nyuma ibyari amabanga bijya hanze, uwububa atangira kubonwa n'uhagaze n'umugore we arabimenya ariko aryumaho ntiyakopfora na rimwe.

Umunsi umwe, Mwalimu Boniface n'umunyeshuri we Jeanne nk'uko bamenyereye baje kongera kujya gukora ibyabahuje, batazi ko umugore yabagenzeho runono.

Iminsi 40 y'igisambo yari igeze,Umugore wa Boniface ahengera aho barimo kwishimishiriza,abafata amashusho kugeza barangiza,nawe ahita ayasangiza isi ku mbuga nkoranyambaga,igisebo gitaha uwabeshye n'uwabeshywe.