DAVIS D AKOMEJE KWATSA UMURIRO MU MAHANGA.

DAVIS D AKOMEJE KWATSA UMURIRO MU MAHANGA.

Icyishatse David wamamaye nka DAVIS D ari mu rugendo ruzenguruka ibihugu n'ibihugu byose abitaramiramo.

Kuri ubu asubiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yuko aherutse kwatsa umuriro ugurumana mu gitaramo yakoreyemo amateka i Goma.

Soma; https://kalisimbi.com/goma-davis-d-yakoze-andi-mateka

Ni nyuma kandi yuko yari amaze iminsi ari i Kampala muri Uganda aho yigaragarije nk'ibisanzwe ataramira benshi banyuzwe n'umuziki we bikomeza guhesha ikuzo muzika nyarwanda.

Mbere yuko yerekza i Goma yabanje kwikoza i Kigali nyuma nabwo y'amazi asga 2 yose yari amaze azengurka umugabane w'i Burayi mu bihugu bitandukanye nka France,Swedden, Ubudage n'ahandi yishimirwa bitavugwa.

Ku mutekano udasanzwe yagarageye i Kinshasa ashishikariye kuza gushimisha abanye-Congo nk'uko yari yabanje kubikora.

Yakiriwe neza mu modoka y'akataraboneka agaragiwe bikomeye n'abasore b'inkorokoro bakura umutima abatari bake bikoroza bahunga ngo badahutazwa hato bagahungabanywa.

DAVIS D akomeje kuzamura ibendera ry'umuziki i mahanga binyuze mu bihangano ahora ahangana ubuhanga.