KENDRICK LAMAR YAHINDUTSE UMUYAGA MU KIRORI.

KENDRICK LAMAR YAHINDUTSE UMUYAGA MU KIRORI.

Byabaye ibitangaza bitungura benshi bari bitabiriye ikirori cy'uyu muraperi aho ubwo yari arimo kuririmba yahindutse umuyaga arabura.

Urusaku rwahise ruba rwose rwikubye abafana batangira kugira igishyika ubwoba burabataha bibabaza ibibaye birabayobera ariko mu kanya nk'ako guhumbya aragaruka.

Hari mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa 05 Kanama 2022 muri Leta zunze ubumwe z'America, abitabiriye bari bakubise mu mujyi i Washington DC ubwo yari ageze ku ndirimbo ye Mr. Morale yakoranye na Tanna Leone.

Ni mu bitaramo byiswe 'MR. MORALE& BIG STEPPERS Tour' bizenguruka Leta zose zunze ubumwe z'America ndetse bigikomeza n'ubu.

Birahwihwiswa ko uyu mugabo w'imyaka yaba ari mu bakorana n'agatsiko k'ibanga ka Sekibi kazwi nka 'ILLUMINAT' bikekwa ko kabarizwamo abahanzi b'ibikomerezwa binemezwa ko gatanga imbaraga nyinshi zirimo n'izi nko kubura, guhinduka inyamaswa n'ibindi.