WORLD CUP2022: DAVIDO AZATARAMIRA MU ISI Y'IMIKINO.

WORLD CUP2022: DAVIDO AZATARAMIRA MU ISI Y'IMIKINO.

Umuhanzi kabuhariwe DAVIDO yitezwe kuzasusurutsa imbaga izaba ihanze ijisho umukino wa nyuma mu mikino y'igikombe cy'isi.

Byamaze kwemezwa ko ariwe munya-Nigeria uzaririmba muri iki kirori cy'akataraboneka aho yiteguye guha ibyishimo abazitabira uyu mukino uzaba ku cyumweru cya tariki ya 18 Ukuboza 2022.

'HAYYA HAYYA' isobanura niyo ndirimbo ikunzer guherekeza iyi mikino ikomeje kubera mu gihugu cya QATAR aho ijwi ry'uyu muhanzi ukomoka i LAGOS ryumvikanamo ndetse yafatanyijemo na CARDONA wo mu birwa bya Trinidad ndetse n'umuhanzikazi w'umunya-QATAR witwa AISHA bose biteguye kuzagaragara ku rubyiniro rw'amateka.

Hari hashize amezi n'amezi DAVIDO atagaragara aririmbira abafana nyuma yuko yari aherutse kugira ibyago akabura umuhungu we w'imfura yakundaga ndetse umuryango we n'abamureberera inyungu bamubuza kujya mu bikorwa ibyo ari byo byose bifite aho bihurira na muzika.

Soma: https://www.kalisimbi.com/davido-agahinda-gatumye-atihahira

Umwana wa DAVIDO uherutse gutabaruka

Kuri ubu yarahiriye kutazabura aha hantu cyane ko agatima kari karirijimishijwe n'iminsi mitindi kari gatangiye kugaruka ndetse byaje kuvugwa ko yaba yarahise akora ubukwe n'uwamubyariye bwa mbere mu rwego rwo kwiyibagiza agahinda.

Soma: https://www.kalisimbi.com/davido-yaba-yakoze-ubukwe-nyuma-yo-kubura-umwana-we

Davido nyuma y'amarira agiye kuririmba mu gikombe cy'isi