NDIMBATI AHANZWE IJISHO NYUMA YO GUSOHOKA GEREZA.

NDIMBATI AHANZWE IJISHO NYUMA YO GUSOHOKA GEREZA.

NDIMBATI niwe mukinnyi wa filime mu Rwanda urimo gukurikiranwa cyane mu duce 2 amaze gukina twageze hanze.

Uwihoreye Jean Bosco Moustapha yaraye yakiranywe ubwuzu n'abafana be baramuhobera karahava mu gihe bibazaga niba azasubira gukina Filime y'uruhererekane yari amenywerewemo 'PAPA SAVA' hahise hasohoka agace kayo ka 550 agaragaramo akina nk'Umusaza w'umururumba bioryohera abarebyi.

Bidatinze agace ka 551 kamaze kujya hanze kuri iki cyumweru akina yitwa BISHOPU NDIMBATI nako kanyura abatari bake abamukundaga bongera kwihera ijisho imikinire ye abasetsa mu rwenya rudashira.

Ugereranyije n'utundi duce twabanje twa PAPA SAVA , utwo Ndimbati yakinnye dukomeje kurebwa cyane byazamuye amarangamutima ya Niyitegeka Gratien nyuma yo kubona filime ye ikomeje gukundwa.

Ni ibyishimo byinshi ku bakunzi ba Filime Nyarwanda kongera kubona NDIMBATI akina nyuma y'amezi hafi 7 atigaragaza, ni n'umusanzu ukomeye mu gukomeza kuzamura ibendera rya sinema nyarwanda muri rusange. Uyu mugabo yanaraye yakiriwe n'abakunzi be muri kamwe mu tubari turi mu mujyi wa Kigali.

Akanyamuneza ni kose kuri Ndimbati wagarutse mu mwuga