PATIENT BIZIMANA AKOZE IBIDASANZWE KU ISABUKURU YE.

PATIENT BIZIMANA AKOZE IBIDASANZWE KU ISABUKURU YE.

BIZIMANA Patient wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA yongeye kuririmbira abakunzi be kuri uyu munsi yavutseho.

Uyu muramyi wavutse tariki 01 Gashyantare 1986,mu buryo budasanzwe ataramenyereweho yashyize hanze indirimbo yise 'WARAHABAYE' ihembura imitima ya benshi bashima Rurema.

Imyaka ya Patient BIZIMANA ibaye 37, Mu kwizihiza isabukuru y'amavuko ye yageneye impano idasaza mu matwi y'abakunzi be akora mu nganzo afatanya nabo gusingiza Uwiteka muri iyi ndirimbo adahwema kwitsa agira ati "Inzira zari zifunze wazimpinduriye irembo, ya manyagwa y'amaganya yarashize...Warakoze! Warakoze! WARAHABAYE."

Ni indirimbo yafatanyijemo n'umuramyi uzwi nka Nelson MUCYO bombi bizihiwemo ikaba imaze kurebwa n'abatari bake by'umwihariko ku rubuga rwa Youtube mu masaha atari menshi imaze isohotse.

'WARAHABAYE' Ije ari nshya nyuma y'ibyumweru 2 gusa ashyize hanze indi yise 'IYO NEZA' nayo yaje ikurikirana na 'NGEZE KU IRIBA' yari yafatanyijemo na MUCYO bishimangira imikoranire ya hafi yanogeye amatwi y'ababumva bombi.

PATIENT yifurijwe isabukuru nziza y'imyaka 37 na benshi uhereye ku mufasha we Uwera Karamira Gentille baherutse no kwibaruka imfura yabo mu muryango unejeje.

Yifashishije ifoto y'umutware we, Gentille yagize ati "Isabukuru nziza mugabo mwiza ukaba Papa w'umwana wanjye!", Yongeyeho amwifuriza kurambana mu byiza bisa.