BLACK PANTHER 2 IRAJE IDASIZE UMUHANZIKAZI TEMS WA NIGERIA.

BLACK PANTHER 2 IRAJE IDASIZE UMUHANZIKAZI TEMS WA NIGERIA.

Filime yakunzwe n'abatari bake BLACK PANTHER izwi cyane nka WAKANDA yongeye kugarukana indi sura iryoheye abarebyi.

Hashize amasaha Marvel Entertainment ikora iyi filime yabiciye bigacika kuri iyi si ya Rurema itangaje ko tariki 11.11.22 izashyira hanze igice cyayo kindi.

Mu mashusho y'integuza y'iyi filime yashyizwe hanze humvikanamo indirimbo ya BOB MARLEY yitwa 'NO WOMAN NO CRY' ariko isubiwemo n'umuhanga mu kuririmba TEMS ukomoka mu burengerazuba bw'Africa mu gihugu cya Nigeria.

Ijambo 'WAKANDA FOREVER' ni rimwe mu magambo yavuzwe kenshi ubwo iyi filime yasohokaga bwa mbere mu ntangiriro za 2018.

Iyi filime yakunzwe na benshi mu birabura n'ubundi yerekana ubuzima buteye imbere bw'umugabane wa Afurika ihangaye indi migabane mu buryo bw'ikoranabuhanga n'imiyoborere ihwitse ku bayituye aho bagaragaza agace cyane kiswe WAKANDA kaba gatuwe n'abanyabwenge mu byinshi.

Umukinnyi w'imena yari Nyakwigendera CHADWICK BOSEMAN uherutse gutabaruka ku ya 28 Kanama 2020 azize kanseri, ibyashenguye imitima y'abakunzi be n'abakunda sinema muri rusange.

Amarira yari yose no kuri RYAN COOGLER umuyobozi w'iyi filime wari uhombye inshuti,umuvandimwe akaba n'umukinnyi we yakundaga wamufashaga aho rukomeye wamukoreye ibyananiye abandi muri filime ye.

RYAN COOGLER uyobora filime ya BLACK PANTHER

Ubuze uko agira agwa neza ntiyahagaritse iyi filime nyuma y'umwaka ibi byago bibaye yubuye ibikoresho ahamagara abakinnyi bari basigaye nka LUPITA N'yongo, muri Gicurasi ya 2021 atangira gukora ibindi bice kugeza ubu yatangaje ko agiye kuyishyira hanze yamaze gutunganywa.

Tariki ya 11 Ugushyingo 2022 itegerezanyijwe amatsiko menshi n'abakunze iyi filime, ndetse mu nteguza hagaragaramo ibitera ipfa amaso buri wese yibaza uko bizagenda.

Reba Trailer yayo hano