RONALDO MURI ATLETICO MADRID ARI KU RUGI YINJIRA.

RONALDO MURI ATLETICO MADRID ARI KU RUGI YINJIRA.

Rutahizamu kabuhariwe w'isi Cristiano Ronaldo ibye na Atletico Madrid yahoze ahanganye nayo biri mu nzira zigera ku ndunduro.

Byongeye kumvikana ubwo Iyi kipe yiyemeje no kugurisha Antoine Griezman wayikoreye buri kimwe cyose mu myaka ishize yamaze ayikinira.

Yageze naho yemera kugabanya umushahara w'abandi bakinnyi kugira ngo ibone ayo izagura inahemba Cristiano wavuze ko ashaka kuva i Manchester yari amaze umwaka.

Byaba bibaye urudubi ku umufaransa Griezmann urimo kwinjira mu mwaka wa nyuma w’intizanyo ari nabyo Atletico itekereza ko yamutanga akabisa Ronaldo.

Hagati muri iki cyumweru turimo dusoza hagaragaye amafoto y'umugore we Georgina Rodriguez n'abana bari i Madrid bikekwa ko baba bagiye gusubira muri uyu murwa wa Esipanye(Spain) bahozemo.

Byanavuzwe kenshi ko Georgina Rodriguez yasunikiye umugabo we kongera kumubona yigaragaza muri shampiyona y'iwabo LA LIGA.

Ronaldo yemeye guhakanira ikipe yamugize uwo ariwe ngo azabashe gukina Champions League nyamara byakomejew kugorana bigera aho abura amajyo.

Atletico Madrid irimo gukora iyo bwabaga ngo imwegukane yemeza ko Burya ntawe utakwifuza umukinnyi wanditse amateka mu gutaha izamu ku isi nk'uyu munya-Portugal RONALDO waciye agahigo mu gutsinda ibitego byinshi kurusha abandikuri uyu mubumbe aho agejeje ibitego 815 aho umukurikiye ari Joseph Bican arusha 10 byose.