DAVIDO YABA YAKOZE UBUKWE NYUMA YO KUBURA UMWANA WE.

DAVIDO YABA YAKOZE UBUKWE NYUMA YO KUBURA UMWANA WE.

David Adeleke wamamaye nka DAVIDO biravugwa ko yakoze ubukwe n’umukunzi we Chioma bamaze iminsi mike bapfushije umwana wabo w’umuhungu Ifeanyi.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byandika imyidagaduro, nka “Pmnewsnigeria” biravuga ko Davido n’umukunzi we Chioma Chioma Rowland bakoze ubukwe kuya 06 Ugushyingo 2022.

Amakuru atugeraho avuga ko ibirori byabereye mu rugo rwa papa wa Davido byose mu rwego rwo kwihunza agahinda.

Ibi bitangazamakuru bivuga ko nta camera ifotora yari yemewe ndetse ko nta n’amafoto yari yemewe gufatishwa telefoni.

Umwana w’umuhungu wa Davido na Chioma, Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr yitabye Imana kuya 31 Ukwakira 2022 aguye muri pisine, yari afite imyaka itatu.

Soma; https://kalisimbi.com/davido-agahinda-gatumye-atihahira

Mbere y’uko umwana wabo yitaba Imana, Davido yari yatangaje ko umwaka wa 2023 aribwo bazakora ubukwe, bakaba batunguranye babukoze umwana wabo akitaba Imana.

SOURCE:THECHOICE