CRISTIANO RONALDO ARARIKOCOYE.

CRISTIANO RONALDO ARARIKOCOYE.

Rutahizamu w'umunya-Portugal CRISTIANO RONALDO arashyize agira icyo avuga ku byo yagiye atungwaho agatoki.

Hari hashize iminsi avugwaho byinshi birimo gushaka kuva mu ikipe ya Manchester United nk'uko yagiye abigaragaza ariko yo ikanga kumurekura byatumye arakara.

Umwaka w'imikino waratangiye yeremera gukomeza gukina ariko akaba i Old Trafford ku mubiri , mu bitekerezo adahari byabaye intandaro yo kutitwara neza mu mikino 2 ya Shampiyona amaze gukina batsindwa nabi.

Ejo hashize hari ku ya 16 Kanama 2022, nibwo ibinyamakuru bikomeye mu gihugu cy'ubwongereza byasakaje amakuru yavugaga ko uyu mugabo w'imyaka 37 yateje intugunda n'umwiryane hagati y'abayobozi b'iyi kipe n'umutoza mushya ERIK.

Byaje bikurikira ibyari byabanje kuvugwa mbere ko kubera kwivumbura kwe atifuza gukomeza kuba mu ikipe yamugize uwo ariwe, bigera aho agumura bamwe mu bakinnyi bikurura intonganya ERIK TEN HAG umutoza aramurakarira bikomeye, Soma https://www.kalisimbi.com/cristiano-ronaldo-yarakariwe-bikomeye

RONALDO kera kabaye yanyomoje ibyavuzwe byose yemeza ko niba hari itangazamakuru ribeshya rya mbere ryaba ari iryo mu bwongereza[England] kuko ibyamuvuzweho byo kuzana umwuka mubi hagati mu ikipe atari byo ahubwo ari 'Ibinyoma' nk'uko tubikesha SkySports.

Ati "Mwese muzi ukuri ubwo nagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru mu byumweru bishize, Itangazamakuru risohora ibinyoma gusa, Mfite agatabo nabyanditsemo mu nkuru zisaga 100 zimvugaho, muri zo 5 zonyine nizo zavugaga ukuri kuzuye. Ushobora nawe kwibaza uko ibintu bimeze ubu, Bishyire mu bwnko nawe ubitekerezeho."  

Amakuru aracyari yose avuga ko agishakishwa n'amakipe arimo CHELSEA FC yiteguye kumusamira hejuru mu gihe yaba aturikije akagozi kakimuzirikiye i Manchester.

Byanavuzwe ko isaha n'isaha ashobora kurekurwa mu gihe umutoza ERIK TEN HAG yaba avuze rimwe gusa kuko ubuyobozi bwo bwamuhaye rugali.