CRISTIANO RONALDO NTA N'ICYUMBA AHAWE.

CRISTIANO RONALDO NTA N'ICYUMBA AHAWE.

Kwivumbura kwa Cristiano Ronaldo gutumye ERIK TEN HAG utoza Manchester United amwima umwanya mu kibuga.

Byahoze byibazwa uko uyu rutahizamu kabuhariwe usanzwe abanza mu kibuga aza kwitwara ariko aka kanya hasohotse urutonde rw'abakinnyi 11 baza kubanza mu kibuga we atarimo byerekana ko nta n'icyuma mu cyanya cya TEN HAG afite.

Mu gitondo cy'uyu wa 07 Kanama 2022, Umutoza ERIK TEN HAG yabajijwe ku kibazo cya Cristiano niba ashobora kuza kugaragara mu mukino w'uyu munsi ariko araruca ararumira ntiyagira icyo atangaza.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ERIK aherutse kuvuga ko atashimishijwe na hato imyitwarire ya Cristiano wivumbuye ku buyobozi bw'ikipe ashaka kugenda akigira mu ikipe iyo ari yo yose imukeneye kandi izakina irushanwa rya Champions League anyotewe.

Yongeyeho kandi ko afite abakinnyi bakomeye afitiye icyizere ko bagomba kwitwara neza muri iyi Shampiyona bagiye gutangira bahura n'ikipe ya BRIGHTON , yemeza kandi ko icya ngombwa atari ugusinyisha abakinnyi benshi ahubwo ko icy'ingenzi ari ugusinyisha abakinnyi ba nyabo anahera ku bushobozi bwabo bagenda bagaragaza.

Urutonde rw'abakinnyi 11 baza kubanzamo ku ruhande rwa Manchester United barimo;

DAVID De Gea

Diogo Dalot

Lisandro Martinez

Harry Maguire 

Luke Shaw

Scott McTominay

Fred

Jadon Sancho

Bruno Fernandez

Christian Eriksen

na rutahizamu  MARCUS RASHFORD

Inkuru dukesha SkySports ivuga ko, Bamwe ntibemeranya na ERIK TEN HAG, nka ROY KEANE uamze kugira icyo abivugaho mu kanya gashize ati "Ntushobora guheza hanze CRISTIANO ngo utekereze ko n'ugumana Martial ari buze kukubera igisubizo."