AMAVUBI: UMUNOTA WA 95 WABAYE INSONGABUGINGO.
Byasabye iminota 95 yose ngo igihangange SADIO MANE abone penaliti nayo itavuzweho rumwe ibabaje abakinnyi n'abakunzi b'AMAVUBI.
Birangiye ku munota wa nyuma AMAVUBI atsinzwe na SENEGAL igitego kuri penaliti bitunguranye biba insongabugingo kuri buri wese warebaga uyu mukino.
Byasabye iminota 95 yose ngo igihangange SADIO MANE abone penaliti nayo itavuzweho rumwe ibabaje abakinnyi n'abakunzi b'AMAVUBI.
Mbere y'umukino byari ibicika hanze ya sitade abanya-Senegal binjiraga babyigana n'ubwo batari benshi cyane ugereranyije n'abari bitabiriye umukino wayo na Benin wabaye mu mpera z'icyumweru gishize.
11 babanjemo ku ruhande rw'Ikipe y'iguhugu mu mupira w'amaguru 'AMAVUBI'
Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru AMAVUBI yari yambaye imyenda yiganjemo umuhondo hejuru n'icyatsi cyinshi hasi ntiyahabwaga amahirwe imbere y'intare za Teranga (Les Lions de la Teranga) ziyobowe na SADIO MANE rutahizamu kabuhariwe na Mendy umuzamu wa mbere ku isi.
Igice cya mbere cyagaragayemo gukotana cyane abasore b'AMAVUBI birinda gutsindwa igitego birangira babigezeho kirangira ari ubusa ku busa Senegal igenda ikubita agatoki ku kandi.
AMAVUBI yatangiye igice cya 2 afite umusozi muremure wo kurira mu minota 45 yari isigaye, abakinnyi bakinana ishyaka mpaka ku munota wa nyuma
Nyuma yuko Senegal isimbuje inshuro 3 zose, umutoza Carlos yakoze impinduka ku munota wa 73 w'umukino asimbuza havamo Muhire Kevin wari umaze guhabwa ikarita y'umuhondo hinjira Nishimwe Blaise uherutse gutsinda igitego Mozambique.
Habura iminota 6 ngo 90 yagenwe igere, umutoza w'Amavubi yongereye imbaraga mu busatirizi asimbuza Kagere Meddie hinjira Muhadjiri na Rafael York asimburwa na Mugunga Yves bifasha abasore gutinyuka batangira kwataka nta mususu mpaka bongeyeho iminota 5.
Iminota 5 yose yari yongeweho yari ikizamini gikomeye kirangira mu ku isegonda rya nyuma habonetse Penaliti itunguranye ku ikosa ryari rikozwe na myugariro w'AMAVUBI, SADIO Mane wari wibuze yongera guhumeka atera Penaliti ku munota wa 90+6 yavuyemo igitego cyahinduye ibyatekerezwaga.
Sadio Mane watsinze penaliti rukumbi yahesheje Senegal amanota 3 bigoranye
Ubwo Mutsinzi Ange yakoraga ikosa ryavuyemo penaliti
Biteganyijwe ko AMAVUBI azakurikizaho BENIN barikumwe muri iri tsinda mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.