Amazina y'utubyiniriro tw'ikinyarwanda yiswe abakinnyi ba Arsenal.

Amazina y'utubyiniriro tw'ikinyarwanda yiswe abakinnyi ba Arsenal.

Byose ni muri gahunda ya VISIT RWANDA u Rwagasabo rufitanye n'ikipe iyoboye mu bwongereza kuri ubu.

Hari amazina y'utubyiniriro yahawe bamwe mu bakinnyi bakomeye ba ARSENAL FC bitewe n'uko bitwara mu kibuga, ibyishimiwe cyane n'abayifanira mu rw'imisozi igihumbi.

Ku ikubitiro rutahizamu GABRIEL JESUS yahawe izina 'INTORE' kubera uko yishakira inzira itsinda mu buhanga budashidikanywa ahorana cyane mu rubuga rw'amahina.

Mu kiganiro batebya kandi bur wese yise mugenzi we aho Kapiteni Martin Odegaard yahawe izina rijyanye n'inshingano afite bose bahuriza mu ijambo rigira riti "Martin guhera ubu uzajya witwa 'MUYOBOZI' ".

Martin Odegaard kapiteni wa Arsenal

Mohamed Elneny ukina rwagati mu kibuga yiswe 'MUNEZERO' ahanini bitewe n'uko ngo aho bario hose cyane mu rwambariro,mu myitozo n'ahandi ahorana akanyamuneza.

Umunyamisiri Mohamed Elneny

CEDRIC Soares umaze igihe abica bigacika we bamuhaye izina 'Umunyabwenge' bitewe n'ubushobozi bwo gutekereza vuba akamenya gufata icyemezo kihuse kandi cyiza mu kibuga benshi banamukundira.

Umunya-Portugal CEDRIC Soares

Myugariro w'iyi kipe uyimazemo igihe witwa ROB Holding we yahawe izina riremereye bamwita 'INTWALI' kubera kwitanga cyane agira iyo akina.

Ibi byose byaje bikurikiranye n'umuhango wo 'KWITA IZINA' abana b'ingagi 20 wabaye ku munsi w'ejo tariki 02 Nzeri 2022, umuhango kandi wanitabiriwe n'ibirangirire ku isi nka Didier DROGBA wahoze akinira Chelsea FC n'abandi.

Soma : https://kalisimbi.com/ibyamamare-mu-kwita-izina-2022