CRISTIANO BAMUSHYUHIJE NTIBAMUSHYIRA MU KIBUGA YIVUMBURA ATAHA.

CRISTIANO BAMUSHYUHIJE NTIBAMUSHYIRA MU KIBUGA YIVUMBURA ATAHA.

Hacitse igikuba mu ijoro ryacyeye ubwo rutahizamu kabuhariwe Cristiano Ronaldo yahezwaga kujya mu kibuga ngo akine nk'uko yifuzaga.

Ni mu mukino Ikipe ya Manchester United yesuranagamo na Tottenham wanarangiye intsinzi itashye  Manchester ku bitego 2 ku busa muri shampiyona y'ubwongereza.

Mu mukino hagati ujya kurangira umutoza ERIK TEN HAG yashyiguye ikayi ye ngo arebe ugomba kwinjira mu kibuga ahita ahamagara Ronaldo ngo ajye kwishyushya nawe abyumva rugikubita yerekeza impande z'ikibuga atangira kwiruka agaruka ngo aha amaraso ashyuhe yinjire mu mukino nawe atsinde.

Gusa siko byaje kumugendekera kuko umutoza yamuretse arishyushya biratinda ntiyamuhamagara undi abibonye atyo aho gusubira ku gatebe k'abasimbura ahita yiyinjirira mu rwambariro akuramo imyenda ako kanya aritahira umukino utararangira.

Ibi benshi babifashe nk'agasuzuguro gakomeye bamwe batangira gutera amabuye umutoza bamushinja gukora ibidahwitrse n'ubwo Cristiano nawe atashimiwe ukwivumbura.