AMAVUBI ANYAGIYE LIBYA ITAHA ITONEKAYE.

AMAVUBI ANYAGIYE LIBYA ITAHA ITONEKAYE.

Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru AMAVUBI y'abatarengeje imyaka 23 ikubitiye Libya ahareba inzega iyisezerera bigoranye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Byatangiye nta n'umwe uha icyizere AMAVUBI yari yatsindiwe i Tripoli ibitego 4 byose ku gitego kimwe mu mukino ubanza wo gushaka itike y'igikombe cya Afurika.

Ku munota wa 37' w'umukino nibwo NIYIGENA Clement yanyeganyeje inshundura bwa mbere abanyarwanda basimbukira hejuru icyarimwe ibyishimo birabasaga bongera kumwenyura bati 'Birashoboka'.

Igice cya mbere cyarangiye Libya ihatiriza ariko igitego kirabura iratuza yiga ku mukino ngo yinjire mu gice ireba uko yakwishyura hakiri kare, gusa ntibyatinze ku munota wa 52 bitunguranye icya kabiri cyanyoye ubwo ba myugariro ba LIBYA bari bugarijwe na Ishimwe Anicet umuzamu ayoberwa uko bigenze ariyandayanda n'umujinya mwinshi ajya guterura umupira inyuma ye.

Nta munota n'umwe uciyeho LIBYA bifashe mu mutwe,  na none abasore b'AMAVUBI bongeye kugerageza uburyo ariko ntibyakunda ako kanya.

Rudasingwa Prince Byamusabye umunota wa 72' w'umukino atsinda atsindagiye penaliti y'akataraboneka nyamuhungu anyarukira imfatamashusho si ukuzisomagura yivayo kubera ibyishimo.

Umukino urangiye ari ibitego 3 by'AMAVUBI ku busa bwa LIBYA itaha itonekaye igisebe itazibagirwa yicuza cyane kuba yaratsinze ibitego 4 kuri 1 igasezererwa.

AMAVUBI kuri ubu akomeje urugendo ruzayahuza n'ikipe y'igihugu cya MALI naho bagiye gufata umwanya wo kwitegura n'umutoza wabo Rwasamanzi Yves.