CONGO: FARDC ISHUNGUYE M23 .

CONGO: FARDC ISHUNGUYE M23 .

Ingabo za Rpubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zanyomoje ibyavugwaga ko M23 yakandagiye mu majyepfo ya Ubangi.

M23 gufata bugwate ku kirwa cy'inguge i Libenge byahakanywe bwa mbere na Brig. General Asani Baguna Mugabo uhagarariye ingabo muri teritwari ya Libenge n'umujyi wa Zongo.

Captain Kamba Jean Paul uvugira FARDC nawe yunzemo ati "Nta nyeshyamba za M23 zageze mu kirwa cy'inguge i Libenge dukurikije amakuru twafashe nyuma y'irondo twakoze."

FARDC yatangaje kandi ko Hakozwe urugendo rugenzura ko umutekano usesuye basanga ntakibazo kugeza ubu bizeza abaturage amahoro nyuma yo gushungura buri kimwe.

Inyeshyamba za M23 zikomeje gutera icyikango FARDC n'imitwe yose bafatanya mu gihe buri ruhande rukiri mu myitozo intambara itutumba.