PEREZIDA PAUL KAGAME YAKIRIYE VISI PEREZIDA SALVADOR WA CUBA.

PEREZIDA PAUL KAGAME YAKIRIYE VISI PEREZIDA SALVADOR WA CUBA.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda HE Paul KAGAME yakiranye yombi Visi Perezida Salvador VALDEZ MESA wa CUBA muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byihariye.

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023, ibiro by'umukuru w'igihugu bimaze gutangaza ko Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME yishimiye kwakira Visi Perezida Salvador mu biro bye baganira ahanini ku ugushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.

Baganiriye birambuye kandi ku ugukomeza ubuhahirane n'ubufatanye bukomeje kuranga u RWANDA na CUBA.

Ibi bihugu byombi byishimira uko birambanye cyane mu ubuhahirane bwibanda by'umwihariko mu gisata cy'Ubuzima n'Uburezi.

Visi Perezida Salvador we n'itsinda rigali ryamuherekeje, ari i KIGALI mu ruzinduko rw'akazi aho akomeje kuzenguruka na bimwe mu bindi bihugu bitandukanye by'Afurika muri rusange.