IBICIRO BISHYA BYA LISANSI.

IBICIRO BISHYA BYA LISANSI.

Urwego rw'igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'imirimo RURA rumaze gutangaza ibiciro bishya by'ibikomoka kuri Peteroli.

Mu itangazo ryasohowe na RURA yamenyesheje abaturage bose ko ibi biciro byahindutse ndetse bizatangira gukurikizwa kuri iki cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2022.

Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y'u Rwanda 1580Rwf kuri Litiro imwe, ivuye ku mafaranga 1609Rwf.

Mu gihe Igiciro cya mazutu cyo kitagomba kurenzwa amafaranga y'u Rwanda angana na 1587 Rwf kuri Litiro imwe, ivuye ku mafaranga 1607 Rwf.

Leta yongeye kwitangira abaturage yigomwa imisoro mu rwego rwo kutazamura ibiciro bya mazutu byagombaga kwiyongeraho 51 yose, ariko ubu bikaba byiyongereyeho amafaranga y'u Rwanda 20 gusa.