M23 YONGEYE KURWANA INYANYAGIZA FDLR.

M23 YONGEYE KURWANA INYANYAGIZA FDLR.

Nyuma yuko umutwe wa M23 wasabwe guhagarika ibikorwa by'intambara wongeye kubura imbunda ushwiragiza inyeshyamba za FDLR n'ingabo za leta FARDC.

Amakuru agera kuri Kalisimbi avuga ko abasirikare bari mu itsinda ryiswe SARAMBWE riyobora ibitero bya M23 ryanyanyagije amasasu kuri FDLR yari iteye iturutse mu birindiro byayo isubizwa inyuma rugikubita ahubwo ivanwa mu bice byari bisigaye byo mu misozi ya BWIZA na KABAROZI.

Byatangiye zimwe mu nyeshyamba zo muri Batayo yahawe izina rya SAMARIA zitera i KISHISHE na MUTANDA hasanzwe hari mu biganza by'abasirikare ba General Sultan Makenga.

M23 nyuma yo kuraswaho isasu rya mbere ahitwa i RUBOGA yatewe yiteguye itangira kurasa kuri izi nyeshyamba za zifatanyije n'ingabo za leta zaje guhungira ubwayi mu kigunda cy'umujyi wa Kichanga, zamburwa n'aho zari zikambitse.

Ibi bibaye nyuma yuko hashize iminsi 2 yonyine byumvikanyweho ko ntawe uzatera undi imirwano igahosha, ariko ababirebera hafi bavuga ko imirwano ari bwo itangiye guhindura isura itazahagarara.

Soma; https://kalisimbi.com/m23-igose-umujyi-wunganira-i-goma

Soma; https://kalisimbi.com/bertrand-bizimwa-uyobora-m23-yamaganye-imyanzuro-atabwiwe