PEREZIDA RUTO ASHINJWA KO IBYO YAKOREYE PEREZIDA KAGAME ATABIKOREYE MAADA WA Sierraleone.

PEREZIDA RUTO ASHINJWA KO IBYO YAKOREYE PEREZIDA KAGAME ATABIKOREYE  MAADA WA Sierraleone.

Perezida WILLIAM RUTO wa Repubulika ya Kenya akomeje gushinjwa itonesha mu bakuru b'ibihugu bitabiriye umuhango w'irahira rye.

Kuva ku mugoroba w'ijoro ryacyeye i FREETOWN mu murwa mukuru wa Sierraleone abaturage binubiye uko Perezida wabo yakiriwe nabi i Nairobi ugereranyije n'abandi nka Perezida Kagame Paul,Perezida Museveni na Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.

Byarabarakaje ubwo Dr. William Ruto akimara kurahira mu ijambo rye yashimiye abandi ba Perezida bose akirengagiza uwabo Julius MAADA Bio nawe wari wicaye muri stade ya Kasarani.

Perezida Julius MAADA Bio i Nairobi

Uyu mukuru w'igihugu mushya wa Kenya kandi ashinjwa ko kera kabaye yaje gusa n'umwibuka amuvugaho yisegura ku bantu ku atamuvuze mu bandi, nabyo ntibyishimiwe uko yavuze nabi izina rye 'Julius' biteza intugunda.

Kwivovotera iyi myitwarire ya RUTO byatumye intero n'inyikirizo mu banya-Sierraleone bose iba 'Utatumiwe mu birori ntukajyeyo' byerekana ko n'ubundi uyu mukuru w'igihugu cyabo atari yatumiwe ahubwo ari we wahatirije kuba yajyayo.