CHRISTOPHER YERETSE IGIHANDURE ABAHANZI NYARWANDA BOSE UZI.

CHRISTOPHER YERETSE IGIHANDURE ABAHANZI NYARWANDA BOSE UZI.

Muneza Christopher rurangiranwa muri muzika nyarwanda yanikiriye abandi bahanzi bahuje umwuga hano mu Rwanda.

Umuvuduko we muri iyi minsi uramutse uhanirwa n'amategeko yakatirwa burundu kuko niwe muririmbyi uhagaze bwuma kurusha abandi i Kigali.

Burya imbuga nkoranyambaga ntizibeshya uko byagenda kose ukunzwe aba akunzwe, ibi nibyo byigaragaje neza ko ayoboye uruganda nk'ifarashi ishishikariye gushwekura ariko ishigukiwe n'izindi inyuma yayo.

Aka kanya niwe uri ku isonga kuva mu minsi 7 ishize ku mbuga ebyiri zisakaza umuziki ari zo Youtube na Boomplay benshi bakoresha bishimisha.

Kuri YOUTUBE arayoboye mu bahanzi bose uzi b'i Rwanda aho akurikirwa na BRUCE MELODIE bahora bakubana baryana isataburenge kuva mu mwaka wa 2012 kugeza ubu mu murwa.

HASHTAG niyo ndirimbo ye nshya yabaye virusi mu mitwe y'abatuye akarere ka Africa y'iburasirazuba kuko imaze kuzuza neza Miliyoni irenga y'abantu bayiteyeho akajisho mu gihe cy'ibyumweru 3 gusa.

Ucyandika inyuguti HASH byonyine ku rubuga bumviraho umuziki rwa Boomplay hahita haza HASHTAG ya Christopher ikaba ari nayo ihatse izindi mu kumvwa cyane n'abatari bake aho inshuti ye magara ELEMENT yanamukoreye indirimbo zose zamugaruye mu kibuga ari yo imugwa mu ntege nawe mu yitwa KASHE.