PEREZIDA MUSEVENI AZAMUYE MU NTERA UMUHUNGU WE.

PEREZIDA MUSEVENI AZAMUYE MU NTERA UMUHUNGU WE.

Imfura ya Perezida wa Repubulika ya Uganda yari isanzwe ifite ipeti rya Lieutenant General birangiye igizwe General wuzuye.

Kuri uyu wa 04 Nzeri 2022 nibwo Yoweli Kaguta Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we amwambika ku mugaragaro amuha n'izindi nshingano zikomeye.

Amakuru aturuka i Kampala avuga ko uyu muhungu yahawe inshingano zibanda ku bujyanama bwihariye bwa Perezida mu bya gisirikare aho gukomeza kuba umugaba w'ingabo.

General Muhoozi Kainerugaba yasimbuwe na Lt. General Kayanja Muhanga nawe wahawe iri peti atari asanganywe anashyirwa mu nshingano zo kuba umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka za UPDF.

Nyuma yuko ibi bibaye abatavuga rumwe n'ubutegetsi babibonesha yombi, babifashe nko gushaka kwiyegereza umuhungu mu rugendo rwo gukomeza gushimangira ibikekwa ko yaba azamusimbura ku mwanya wa Perezida mu myaka itari myinshi iri imbere.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni

General Muhoozi Kainerugaba