BIRAVUGWA KO VIDEWO YA ALYN SANO ISHOBORA GUHAGARIKWA.

BIRAVUGWA KO VIDEWO YA ALYN SANO ISHOBORA GUHAGARIKWA.

Bikomeje guhwihwiswa ko Umuhanzikazi ALYN SANO ashobora guhagarikirwa indirimbo yashyize hanze yise RADIYO kubera amashusho yayo.

Byatangiye bica amarenga ko ashobora kuzana n'akataragera i Kigali ubwo yagateguzaga abamukurikira nabo bakagirira amatsiko koko none bihereye ijisho.

Kuri uyu wa 22 Nzeri nibwo uyu mwali yashyize hanze iyi ndirimbo y'akataraboneka mu majwi n'amashusho ashisha abatari bake bitewe n'ibiyagaragaramo biteye inkeke.

Itangira agaragara aryamye hagati y'abasore b'inkorokoro bambaye utwenda tugaragaza imibiri yabo byitwa ko bitera gusesa urumeza abali n'abategarugori.

Uko iminota y'indirimbo yicuma ku gitero cya kabiri noneho ho hikubitamo amashusho agaragaza Alyn SANO n'umunyarwenya uzwi nka RUTAMBI bahagararanye mu biboneshwa amaso bambaye ubusa, ku mabere y'uyu muhanzikazi hakinzweho inyakiramajwi[Radio] ifatiwe imbere yayo n'uyu musore nawe uzwiho kugira umubiri utari muto.

Amagambo yumvikanamo ibyishimo by'umukobwa uba waramazwe ipfa ry'umubiri n'umusore bagiranye ibihe byiza, aho ubu butumwa buyigize benshi babutunga agatoki bavuga ko buganisha ku irari ry'ubusambanyi ibyo bamwe bita 'Ibishegu'.

RADIYO ya ALYN SANO yakozwe ku murishyo n'abatunganyamuziki 2 ari bo X ON THE BEAT na BOB Pro,amashusho yayo aza kuyoborwa n'umuhanzi CHRISS EAZY uzwiho ubuhanga mu kuyobora no kuryoshya amashusho y'indirimbo z'abahanzi bagenzi be mu Rwanda.

Soma: https://www.kalisimbi.com/alyn-sano-akoze-ibidasanzwe-kuri-we

Yirebe hano