CLARISSE KARASIRA ARAVA KURI TWITTER.

CLARISSE KARASIRA ARAVA KURI TWITTER.

Umuhanzikazi CLARISSE KARASIRA yatangaje ko vuba bidatinze ibya Twitter aza kubivaho kuko atishoboreye nyuma y'ibyamubayeho.

Yatangiye arondora ibibera kuri uru rubuga bimukura umutima nyuma yaho asaba imbabazi abamukurikira avuga ko bitari kera azasiba Konti ye.

Muri bimutera ubwoba ku mwanya wa mbere yashyizeho kuba hari ababika ibyamamare babeshya ko byapfuye, ibi yabihereye ku kuba hari uherutse gutangaza amakuru y'ibihuha kuri uru rubuga avuga ko Yvan Buravan yatabarutse nyamara akiri muzima.

Akomeza guterwa impungenge no gutukana n'ingeso mbi zicicikaniraho nabyo ahera ku kuba mu minsi ishize yaribasiwe nyuma y'ibyo yari avuze byagarutsweho na buri wese nk'uko twabitangaje mu nkuru ziherutse.

Nyuma yaho Yagize ati "Ndasaba imbabazi abakunzi banjye hano ariko ndabona ntazatinda gusiba platform nkiyi. Biteye impungenge ibibera hano rwose"

Benshi bamusabye kugumaho kuko bamushyigikiye bamwibutsa ko gucogora imbere y'ababishaka atari byo kandi ko bake ari bo bamutera amabuye kuruta abamushyigikiye.

Gusa abandi ntibatindiganije kumwibasira, nk'uwiyita Umucamanza yagize ati "Karasira ark utaragera iyujya kowarutuje Niki cyakumaze ubwoba kok ukekako ariwoe wambutse inyanja wenyine gabanya kwigira Rambo wanaa iyisi kuyibaho nuguceceka ikibazo cyawe."

Naho uwitwa Umwiza Doreen agira ati "Wa mubyeyi we buri kintu cyose kirakura, ni ibi by'izi mbuga nkoranya mbaga bigenda bikura kandi ntacyo twabihinduraho cyane ko ariwo murongo ababikoze bibashakamo."

Uko bimeze kose muzika ye kuyihagarika ntibiri mu ntekerezo ze kuko amaze gushyira hanze indirimbo ihebuje yise 'MAMA AFRICA' imaze amasaha 2 , abarenga 3000 bamaze kuyiteraho akajisho.

Amajwi yayo yakozwe n'umutunganyamuziki Producer FODA naho amashusho ayoborwa na Faith Fefe. Ni indirimbo ibereye buri munyarwanda n'umunyAfrika muri rusange.