KEVIN KADE ATUNGURANYE ATEGUZA IBISHYA.

KEVIN KADE ATUNGURANYE ATEGUZA IBISHYA.

NGABO RICHARD wamamaye muri muzika nka KEVIN KADE yongeye gukumbuza ibishya abamukunda.

Aka kanya uyu muhanga mu guhanga amaze gutangaza ko afitiye abakunzi be indirimbo nshya yise 'UMUANA', Yego nibyo uko ubonye byaditswe niko yayise ayisigiriza.

Amezi yari ashize ari atatu yose adashyira hanze agashya kuko yahreukaga gukora iyitwa 'TIANA' imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 351 kuva tariki 05 Kanama 2022 kugeza ubu, gusa hagati aho haciyemo indirimbo imwe yitwa 'IBIHE' yo kwibuka  no guha icyubahiro nyakwigendera Yvan Buravan watabarutse.

Byateje impagarara ubwo TIANA yakunzwe n'abatari bake baje kugaragaramo n'umukobwa witwa KAYESU Sharon Manzi uzwi nka SHAZZ ku mbuga nkoranyambaga utaravuzweho rumwe bifitanye isano n'ifungwa rya Kevin Kade na DAVIS D mu mwaka ushize wa 2021.

Icyo gihe aba bahanzi bombi bafunzwe bakekwaho gusambanya uyu mwana w'umukobwa 'SHAZZ' gusa nyuma birangira icyaha kitabahamye ariko bisiga umugani i Kigali by'umwihariko mu ruganda  rw'imyidagaduro kuko ntibyatinze yaje kongera kurikoroza ubwo Kwizera Olivier umuzamu kabuhariwe w'AMAVUBI yirukanwaga azira kurara amuvugisha kuri Telefone.

Uteye akajisho ku rubuga rwa Instagram kuri konti ya KEVIN KADE  ubonaho amashusho atandukanye arimo nay'uyu mwali w'igikundiro ariko wabiciye akaraga umubyimba muri iyi ndirimbo yitwa 'TIANA' byatumye abafana batangira kugarura aka Kera biteza intugunda.

Birengejwe amaso bitahira Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2022, ashyira hanze integuza ya 'UMUANA' yakozwe ku murishyo wa KOZZE umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo wigiye ku birenge bya ELEMENT muri Country Records.

Kuvanga no kuyungurura amajwi yayo neza byakozweho na BOB Pro aho biteganyijwe ko mu gihe kitarambiranye igomba kujya hanze bidatinze.

Kevin Kade