IBYO AS KIGALI WFC IKOREYE KAMONYI NIBYO BASAZA BABO BARI BUKORE?

IBYO AS KIGALI WFC IKOREYE KAMONYI NIBYO BASAZA BABO BARI BUKORE?

Umukino wahuzaga AS Kigali WFC na Kamonyi WFC urangiye ku ntsinzi ya AS Kigali WFC y'ibitego 4-0 ihita yegukana igikombe cy'Amahoro 2022 mu cyiciro cy'abagore.

Ni umukino utari woroshye na gato ariko watangiye ikipe ya AS Kigali ihabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe cy'amahoro PEACE CUP 2022 mu bagore.

Iyi kipe y'abanyamujyi ntiyatinze kubigaragaza, ku munota wa 18 gusa w'umukino rutahizamu kabuhariwe witwa Doroteya Mukeshimana aba anyabitsemo icya mbere bintu bihindura isura.

Ku munota wa 29 induru zaje kuvuga ubwo Doroteya wabaye umukinnyi w'irushanwa yongeraga kunyeganyeza inshundura, Ikipe ya AS Kigali WFC ikomeza kuba nziza imbere y'ikipe ya Kamonyi.

AS Kigali WFC ntiyatuje kotsa igitutu imbere y'izamu rya Kamonyi WFC yongeramo ibindi bitego 2 umukino urangira yegukanye igikombe na basaza babo barimo guhatanira muri aka kanya aho bahanganye na APR FC kugeza ubu bikiri ubusa ku busa, hibazwa niba bari bwunge mu ryo bashiki babo bakoze.